Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwafunguye ishami ryarwo rishya mu Karere ka Gasabo
2 mins read

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwafunguye ishami ryarwo rishya mu Karere ka Gasabo

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwafunguye ishami ryarwo rishya mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage serivisi zarwo no kuzihutisha.

Ni ishami ryafunguwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Kacyiru, mu nyubako izwi nka KABC.

Iri shami rigamije kurushaho kunoza serivisi abaturage bahabwa kuko rifite icyumba cyagenewe kwiha serivisi (digital self-service corner) aho umukiliya ashobora kuhagera akiha serivisi akoresheje ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga, yavuze ko intego y’uru rwego ari gushyira abanyamuryango barwo ku isonga.

Ati “Twari twarasezeranyije abanyamuryango bacu ishami rya RSSB rishya kandi ririmo ibikorwa by’ikoranabuhanga byibanda ku byifuzo by’abanyamuryango bacu. Tugendeye ku ntego yacu yo gushyira umunyamuryango ku isonga rero twaje gusohoza ibyo twabasezeranyije.”

Yakomeje avuga ko iri shami barishyizeho batekereza buri kintu ubagana yakenera cyose ari yo mpamvu bashyizemo ibintu bitandukanye birimo aho umuntu ashobora kwihera serivisi niba yihuta, icyumba cy’umubyeyi, ubwiherero bw’abafite ubumuga n’ibindi.

Ati “Muraza kubona ahantu twageneye serivisi z’ikoranabuhanga aho abanyamuryango bacu baza bakaba bakoresha serivisi zacu ziri kuri internet nka serivisi z’imisanzu, ishema n’izindi ku giti cye, yagira aho bimugora hazajya haba bari umuntu wo kumufasha ariko icyo dushaka ni uko buri munyamuryango ashobora kubyikorera.”

Uwimana Dorothée uhagarariye ihuriro ry’abari mu biruhuko by’izabukuru muri RSSB, yashimiye uru rwego avuga ko rudahwema kubitaho ndetse no kubagezaho ibyiza.

Ati “Mu 2018 batwongerera pansiyo, RSSB yatubwiye ko buri myaka itanu bazajya bareba uko ikigega gihagaze bakareba ko bakongera bakatwongeza kandi imvugo yabaye ngiro kuko ubu pansiyo yacu imaze kwikuba gatatu, none batuzaniye n’ishami.”

Yakomeje avuga ko ihuriro ryabo rimaze kugira abanyamuryango barenga 5000 ndetse iterambere bagezeho barikesha RSSB kuko iherutse no kubatera inkunga mu mushinga wabo wo korora inzuki.

Ifungurwa ry’iri shami ryahuriranye n’icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umukiliya aho kugeza ubu RSSB ifite amashami 30 muri buri karere, yorohereza abanyamuryango bayo kubona serivisi itanga yaba iz’ikoranabuhanga n’izikenera ko bafashwa n’abakozi bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *