
Ese wari uziko impumuro y’umubiri w’umusore ituma abakobwa bamenya niba ari mu rukundo cyangwa akiri ingaragu: Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abakobwa bashobora gutahura niba umusore ari ingaragu cyangwa afite umukunzi binyuze mu mpumuro ye y’umubiri. Ibi byerekana ko impumuro y’umubiri atari ikintu cyoroheje, ahubwo ishobora gutanga amakuru ku buzima, imitekerereze n’uburyo umuntu ahuza n’abandi.
Abashakashatsi bahawe abagabo 91 imyenda yo kwambara umunsi umwe, basabwa no gukora imyitozo yoroshye kugira ngo imyenda izamure impumuro y’ibyuya. Muri bo, 46 bari ingaragu naho 45 bari mu rukundo harimo n’abafite abagore.
Nyuma y’aho, abagore 82 bahumurizwaga iyo myenda bagasabwa gutahura no kugereranya impumuro zitandukanye. Ibisubizo byagaragaje ko impumuro y’abasore b’ingaragu yari ikaze cyane/ikomeye cyane [Strong smell] kurusha iy’abari mu rukundo n’abarushinze.
Abashakashatsi bavuga ko impamvu nyamukuru y’ibi ishobora kuba urwego rwa testosterone ruri hejuru mu basore b’ingaragu kuko ifitanye isano n’imyitwarire y’igitsina no gushaka umukunzi, ikaba ikomeza gutuma bahangana n’abandi mu bijyanye n’urukundo.
Mu yandi magambo, testosterone nyinshi ishobora gutuma abasore b’ingaragu bagira impumuro ikomeye y’umubiri [strong smell], kuko ihuza n’imyitwarire yabo yo gushaka uwo bazafatanya mu rukundo. Nk’uko bitangazwa na Frontiers in Psychology, abasore bari mu rukundo bakunze kugira testosterone nke, bishobora kuba ari byo bituma impumuro yabo iba nke.
Nubwo impumuro ikomeye ishobora kuba ikimenyetso cy’ubusabane, ubushakashatsi bwerekanye ko itavuze ko umusore ashobora gutuma abakobwa bamubonamo umuntu bakunda cyangwa bashaka. Abagore basanze impumuro ikaze idahita ibagarurira amarangamutima yo gukururwa, ariko bagaragaje ko amasura y’abasore bari mu rukundo asa n’aho arangwa n’icyizere n’ukuri kurusha ay’ingaragu.
Ikindi gishishikaje, abashakashatsi bavuga ko impumuro ikomeye ishobora no guterwa n’imyitwarire y’umuntu mu buzima bwa buri munsi, kuko abasore b’ingaragu bashobora kuba batita ku isuku cyane kurusha abari mu rukundo n’abarushinze. Ibi bishobora gusobanura impumuro ikaze kandi igaragara nk’imwe mu bimenyetso by’ingaragu.
Ubushakashatsi bwerekana kandi ko impumuro y’umubiri ifite amakuru y’ingenzi y’amaraso n’imiterere y’uturemangingo tw’umubiri, bishobora gutuma abantu bahitamo abo bashakamo urukundo. Ku bagore, kumenya impumuro y’umusore bishobora kuba uburyo bw’akamaro bwo gutahura umuntu waba ufite imiterere ya genetike itandukanye, bityo abana babo bakagira ubudahangarwa bwiza ku ndwara.
Ubushakashatsi burerekana ko impumuro y’umubiri atari ikimenyetso cy’igisekuru cy’ubuzima gusa, ahubwo ishobora no kuba igikoresho cyo kumenya umuntu mu buryo bw’imibonano, nubwo itavuze ko umusore ahita agaragara nk’uwakuruye umukobwa, ahubwo impumuro y’uwo musore biroroshye ko umukobwa wayumvise ahita amenya niba uwo musore ari ingaragu cyangwa yubatse.