Abakene Ni Ishingiro Y’ivanjili: Papa Leo wa XIV Yibutsa Abakristu Gukunda Abakene
2 mins read

Abakene Ni Ishingiro Y’ivanjili: Papa Leo wa XIV Yibutsa Abakristu Gukunda Abakene

VATICAN, Mu nyandiko ye ya mbere y’inyigisho za gishumba (Apostolic Exhortation) yise Dilexi te, Papa Leo wa XIV yashyize imbere ubutumwa bwimbitse ku rukundo rwa Kristo n’ubusabane bwe n’abakene, agaragaza ko gukunda abakene ari rwo rufatiro rw’ivanjiri n’ukwemera kwa gikristu.

Ibi yabitangaje ubwo yasangiraga n’abakene bo muri Diyosezi ya Albano Laziale (ANSA) ho mu Butaliyani mu bilometero 16 uvuye mu Mujyi wa Roma. Iyi nyandiko Dilexi te ifitanye isano ikomeye n’inyandiko ya nyuma ya Papa Fransisko yitwaga Dilexit nos, ndetse ikaba nk’aho ikomeza ubutumwa bwayo. Papa Leo wa XIV asobanura ko iyi nyandiko itagamije kwinjira mu bibazo bya politiki cyangwa iby’ubukungu, ahubwo isobanura umusingi w’ihishurirwa ry’Imana n’uruhare rw’urukundo mu buzima bw’abemera.

Papa Leo wa XIV yibukije ko gukunda abakene atari igitekerezo cy’abantu cyangwa ishyaka ry’abanyatewolojiya, ahubwo ari igice cy’ingenzi cy’ubutumwa bwa gikristu.

Yagize ati: “Urukundo dukunda Nyagasani ni rumwe n’urukundo dukunda abakene.”

Yongeraho ko guhura n’abakene no kubafasha bitari ukugaragaza ineza gusa, ahubwo ari uburyo nyakuri bwo guhura n’Imana ubwayo. Avuga ko hari Abakristu bamwe bakigaragaza impungenge cyangwa agasuzuguro igihe bumvise havugwa ku gukunda abakene, nk’aho byaba ari ukwivanga mu by’isi, nyamara ari ihishurirwa ry’Imana.

Ati: “Kuba hari abashinyagura cyangwa bagasuzugura ibikorwa by’impuhwe, nk’aho ari ukwita ku bidafite umumaro, birerekana impamvu tugomba gusubira gusoma Ivanjiri neza, kugira ngo tudahindura ubutumwa bwayo ubwenge bw’isi.”

Papa Leo yifashishije amagambo y’abatagatifu, Kiliziya yibutsa ko gukunda abakene atari amahitamo, ahubwo ari inshingano y’ukwemera.
Mutagatifu Yohana Krisosotome yibajije impamvu umuntu yagira igicaniro cyuzuye izahabu mu gihe Kristo arwaye inzara hanze y’urusengero, naho Mutagatifu Augustin avuga ko abakene ari uburyo bw’umubiri bwo kugaragarizamo Nyagasani, kuko utagaragaza impuhwe ku bakene atabasha kuvuga ko akunda Imana.

Isengesho rigomba kujyana n’igikorwa nyakuri

Mu gice cya nyuma cya Dilexi te, Papa Leo wa XIV asaba buri Mukristu wese kugira uruhare mu kurengera no guteza imbere abatishoboye, agasaba abakristu gushishikarira kwamagana akarengane.

Aragira ati: “Abagize Umuryango w’Imana bose bafite inshingano yo kuvuga no kwamagana ibintu byubakiye ku karengane, nubwo byabagaragaza nk’abapfapfa cyangwa abadafite ubwenge.”

Papa yibutsa ko isi y’ubu ifite imiterere y’ubukungu ishingiye ku miterere y’icyaha, ariko ko bishoboka guhindura iyo miterere binyuze mu mbaraga z’urukundo, mu guhindura imyumvire, no gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga mu nyungu z’abantu bose.

Papa Leo wa XIV yibutsa abemera ko gukunda Imana no gukunda abakene bidashobora gutandukanywa, kuko aho hari ububabare ari ho higaragarira ishusho ya Kristo n’umutima nyakuri w’Ivanjiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *