
Giramata Yasohotse Indirimbo Nshya “Uzabisohoza” Ivuga Ku Kwihangana No Kwizera Imana
Umuramyi w’Umunyarwandakazi Giramata yigaragaje mu muziki wo kuramya Imana maze atanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu ndirimbo nshya yitwa “Uzabisohoza” ifite ubutumwa bwimbitse bwo kwizera Imana mu bihe bigoye tugakomeza gutegereza igihe nyacyo.
Iyi ndirimbo nshya “Uzabisohoza” inogeye amatwi, yuje amagambo y’ihumure agaragaza umuntu uri mu rugendo rukomeye rw’ukwizera, ariko ukomeza gukomeza umutima, yizeye ko Imana izasohoza ibyo yasezeranyije mu gihe nyacyo kandi cyiza, ikaba mu mashusho yayo hagaragaramo uunyarwenya akaba n’umukinnyi wa sinema ukunzwe mu Rwanda uzwi nka “Dogiteri Nsabi.”
Mu magambo yayo, uyu muramyi mushya mu muziki yibanda ku ngingo yo kwihangana mu gihe cy’ibigeragezo, aho agaragaza umuntu wumva “imitwaro imuremereye” ariko agategereza ijambo rizava mu kanwa k’Imana.
Mu ndirimbo, hagaragaramo amagambo yuje ukwizera agira ati: “Nubwo numva iyi mitwaro indemereye cyane, ntegereje ijambo rizava mu kanwa kawe, ntabwo nzarambirwa kugutegereza…”
Iyi ndirimbo kandi ishimangira isano ikomeye iri hagati y’umunyambaraga z’abantu n’ububasha bw’Imana mu kubisohoza byose ku gihe cyayo, nk’uko bigaragara mu nkuru z’amagambo avuga ati:
“Uwabambye ijuru n’isi, akampa uyu mwuka n’ubugingo, yampaye isezerano ati: ‘Ninjye Uwiteka waguhamagariye gukiranuka… kandi sinzivuguruza.’”
Video yagaragayemo Nsabi, umwe mu bakinnyi b’imena mu ruganda rwa sinema nyarwanda, uzwiho ubuhanga mu kugaragaza amarangamutima n’ubuzima bwo mu buzima bwa buri munsi bushobora kwigirwaho na benshi. Uyu munyarwenya akomeje gufasha benshi harimo n’abaramyi.
Uzabisohoza by Giramata