
NAIOTH Choir iri gutegura “Hearts in Worship”, igitaramo cy’amateka izahuriramo na Holy Nation Choir
Naioth Choir ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR SGEEM yateguye igitaramo gikomeye yise “Hearts in Worship” kizaba ku matariki ya 01 n’iya 02 Ugushyingo 2025 kuri ADEPR SGEEM. Ni igitaramo cyitezweho guhuza abantu benshi mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zubaka imitima.
Iki gitaramo kizitabirwa n’amakorali atandukanye arimo Holy Nation Choir izaba iri mu bazayobora ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana. Aba bahanzi n’amakorali bazafatanya gufasha abakunzi b’umuziki wa Gospel gusogongera ku munezero wo kwegera Imana no gusabana nayo mu buryo bwihariye.
Ubutumwa bukubiye mu izina ry’iki gitaramo “Hearts in Worship, Where Every Beat of Your Heart Meets Divine Melody” bugaragaza ko ari igikorwa kigamije gufasha buri wese guhuza umutima n’Imana binyuze mukuramya no guhimbaza Imana. Ni uburyo bwo gusaba Imana guhindura imitima binyuze mu ndirimbo zayo.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba ari uburyo bwo guhuza amakorali, abaramyi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kugira ngo bafatanye kuramya Imana, banasangire ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana. Biteganyijwe ko hazabaho ibihe byo gusengera hamwe, guhumurizwa ndetse no guhamya ineza y’Imana.
Iki gitaramo gishyigikiwe n’abaterankunga batandukanye nka Gospel Today n’abandi batandukanye bituma kizaba ari igitaramo giteguye neza.
Iki gitaramo “Hearts in Worship” kitezweho kuba isoko y’ibyishimo n’umunezero ku bakunda kuramya Imana. Ni igihe cyihariye kizahuza imitima y’abantu n’Imana binyuze mu ndirimbo n’ijambo ryayo. Abategura basaba abakunzi b’umuziki wa Gospel kwitegura, kuko ari amahirwe yo kuzamura imitima imbere y’Imana no gusogongera ku byiza by’ijuru.