“Road to Impact” Igitaramo Cya The Way of Hope Choir kizabera Benshi Umwanya Wo Kwegerana N’Imana
1 min read

“Road to Impact” Igitaramo Cya The Way of Hope Choir kizabera Benshi Umwanya Wo Kwegerana N’Imana

Itsinda ry’indirimbo z’ivugabutumwa The Way of Hope Choir ryatangaje ko rigiye gukora igitaramo cyagutse bise “Road to Impact, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025.

The Way of Hope Choir ni Korale imaze igihe ikwirakwiza ubutumwa bwiza ibinyujije mu ndirimbo ziramya Imana, kuko imaze imyaka 10 ikorera mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Authentic Events, kikaba cyitezweho guhuriza hamwe abantu barenga 4,000 mu ijoro rizaba ririmo kuramya Imana, guhumurizwa, no gushyigikira ibikorwa by’iterambere mu muryango.

Muri iki gitaramo, abazakitabira bazaryoherwa n’indirimbo nziza kandi zuzuye ubutumwa bwiza za Ambassadors of Christ Choir, imenyerewe ku rwego Mpuzamahanga kuko izaba yaje kwifatanya na The Way of Hope Choir muri icyo gitaramo cy’akaraboneka.

Abategura bavuga ko “Road To Impact” atari igitaramo gisanzwe, ahubwo ari urugendo rwo kwizera, rugaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rwa The Way of Hope Choir mu myaka 10 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa.

Iyi korale izwi cyane ku ndirimbo zayo yagiye, inakomeje kuririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili, harimo “Shimwa Gitare”, “Kwiringira”, “Sinzayoba n’izindi.

Iki gitaramo “Road to Impact” kizaba ari umwanya udasanzwe wo kwifatanya mu kuramya Imana no kongera gutekereza ku ruhare rw’umuziki w’ivugabutumwa mu kubaka icyizere, gukiza imitima no guhindura imibereho y’abantu mu Rwanda no hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *