
Urubyiruko Ruri Guhindura Isura y’Amatorero ya Gikristo mu buryo Budasanzwe
Ku nshuro ya mbere mu myaka amagana ishize, urubyiruko rwa Amerika rwatangiye guhindura isura y’amatorero ya gikristo by’umwihariko ay’Abaporotesitanti n’ay’Ab’ivugabutumwa (Evangelical Churches). Nk’uko ubushakashatsi bushya bwa Barna Group bwatangajwe ku wa 4 Nzeri 2025 bubigaragaza, abari hagati y’imyaka 13 na 28 (Generation Z) ndetse n’abari hagati ya 29 na 44 (Millennials) ubu ni bo bashyira imbaraga nyamukuru mu gusenga no kwitabira amateraniro muri ayo matorero.
Mu myaka ya 2000, abakuze (Baby Boomers) n’abageze mu zabukuru (Elders) ni bo bagaragaraga cyane mu materaniro, aho bitabiraga nibura inshuro ebyiri cyangwa zirenga buri kwezi. Ariko muri iyi myaka 25 ishize, umubare wabo wagiye ugabanuka cyane.
Generation X yo yagumye ku rugero rumwe, mu gihe urubyiruko rwo rwazamutse ku rwego rutigeze rubaho. Nyuma y’icyorezo cya COVID-19, ubwitabire bw’abato bwikubye hafi kabiri. Ubu, Generation Z ijya gusenga nibura inshuro 1.9 ku kwezi, naho Millennials bakagera kuri 1.8. Ni ukuvuga hafi iminsi 23 cyangwa 22 mu mwaka. Abakuze bo bageze kuri 1.4, naho Generation X kuri 1.6 gusa.
Iyi mpinduka ntiyabaye itunguranye gusa, ahubwo igaragaza impinduka y’umuco mu matorero ya gikristo. Abato batangiye kugaragaza inyota nshya y’umwuka, gushaka kumenya Imana no kugira aho babarizwa mu muryango w’abizera.
David Kinnaman, Umuyobozi Mukuru wa Barna Group, yavuze ko iyi ntambwe ikwiye gufatwa nk’amahirwe mashya yo guhanga udushya mu buryo bwo kwigisha no gukomeza abizera.
Yagize ati: “Abato bafite inyota nshya y’umwuka kandi bashaka kumenya aho babarizwa. Ariko ntibaragera ku rwego rwo kujya gusenga buri cyumweru. Ni ngombwa ko buri gihe cyo guhura gikoreshwa neza, kandi abayobozi b’amatorero bakiga uko bahindura imikorere yabo ikajyana n’ibi bihe bishya.”
Mu buryo rusange, abantu bose hamwe bitabira amateraniro 1.6 mu kwezi, ni ukuvuga rimwe cyangwa kabiri mu mpera z’icyumweru. Mu mwaka wa 2025, urubyiruko rwagaragaje ubushake bwo kuzamura ubumwe n’ihinduka ry’imiryango y’amatorero.
Ejo hazaza h’amatorero hashyizwe mu biganza by’urubyiruko
Ubushakashatsi bwerekana ko imbaraga z’umwuka n’ubwitabire bw’urubyiruko (Millennials na Gen Z) bigiye gutuma amatorero ya gikristo ya Amerika yinjira mu bihe bishya by’amateka yayo.
Abashumba n’abayobozi b’amatorero bahamagariwe gushakira ibisubizo muri ikoranabuhanga, ibiganiro byihariye n’uburyo bwo gufasha urubyiruko kugira ukwizera kurambye.
Ibi byose bigaragaza ko Itorero rya Amerika, rifashijwe n’urubyiruko ryarwo, rigiye kwandika paje nshya mu mateka yaryo y’iyobokamana.