
“Empowered For Worship 2025” Igitaramo Kigiye Kizahuriza Hamwe Abaramyi Dera Getrude Na Dr. Panam Percy Paul
Igitaramo cya cyenda cyiswe Empowered for Worship 2025 kigiye guhuza abaririmbyi n’abakunzi bo kuramya no guhimaza mu rugendo rwo kongera kwegerana n’Umwuka Wera no gukomeza gukangurira benshi kwerekeza imitima yabo ku gusenga nyakuri.
Umunsi ukomeye w’amasengesho n’ibyishimo bivanze n’ugusabana n’Imana ugiye kongera guhuriza hamwe abaririmbyi n’abasenga bo hirya no hino muri Nigeria no mu Karere iherereyemo, mu gitaramo Empowered for Worship 2025, kizaba ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025.
Iki gitaramo cyitezwemo ibitangaza by’ubuzima bwo mu mwuka, cyateguwe na Dera Getrude, kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “A Call to Intimacy”, ishimangira ubusabane n’Umwuka Wera n’umutima mushya wo kuramya Imana byimbitse.
Umushyitsi w’icyubahiro muri iki gitaramo ni Dr. Panam Percy Paul, umuramyi n’umwanditsi w’indirimbo z’ibihe byose ziramya Imana, umaze imyaka myinshi akora umurimo w’Imana binyuze mu muziki wubaka imitima y’abizera ku mugabane wa Afurika no hanze yayo.
Iki gitaramo kizabera ahitwa The Grace Trybe, Plot 4/5 Graceland Estate, Grace Avenue, Satellite Town, Lagos, kikazatangira saa 3:00 PM 9:00 , mu gihe igice nyamukuru kizatangira saa 4:00 PM.
Mu myaka hafi icumi ishize, Empowered for Worship yabaye igikorwa kirenze igitaramo gisanzwe, yabaye urugendo rw’umwuka rusaba abantu gusubira ku gicaniro cy’ukuri, aho kuramya n’ugusenga byongera ubuzima n’imbaraga z’umwuka.
Dera Getrude yavuze ko uyu mwaka uzaba “igihe cyo gusubira ku isoko y’ukuri, gusubizwamo imbaraga zo kuramya no kwakira ubugingo bushya bw’Umwuka.”
Abazitabira bazateganyirizwa ibihe byihariye byo kuramya mu mwuka, indirimbo zifasha imitima kwiyegurira Imana, ndetse n’amahirwe yo gukomeza ubumwe n’Imana binyuze mu gusenga kwimbitse, kandi kwinjira bizaba ari Ubuntu mu rwego rwo gufasha buri wese kubona umwanya ko kwegerana n’Imana.