Tovim Concert igitaramo kidasanzwe cyateguriwe abantu bafite inyota yo kuzuzwa imbaraga z’Imana
2 mins read

Tovim Concert igitaramo kidasanzwe cyateguriwe abantu bafite inyota yo kuzuzwa imbaraga z’Imana

Chorale Jehovah Jireh, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, igiye kongera kugaragara imbere y’abakunzi b’umuziki wa gikristo mu gitaramo gikomeye cya Tovim Concert (Imirimo Myiza) cyateguwe na Faradja Choir yo muri ADEPR Kimihurura.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 25 na 26 Ukwakira 2025, kikazabera muri ADEPR Kimihurura.Jehovah Jireh Choir yashinzwe mu mwaka wa 1998, ikomoka mu itsinda ry’abanyeshuri b’abapantekote bigaga muri Kigali Independent University (ULK). Mu myaka irenga 25 imaze mu murimo w’Imana, iyi korali yubatse izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zayo zubaka, zifite ubutumwa bukora ku mitima y’abumva bose.

Mu ndirimbo zigezweho za Jehovah Jireh Choir harimo “Umuganga w’imitima”, “Aho ugejeje ukora”, “Muntahirize Abera”, na Ayo Mateka Ntazibagirane”, Zose zigaragaza ubuhanga mu majwi, ubutumwa bwimbitse, n’imiririmbire yihariye ishimangira umurongo wo kuramya Imana no gutangaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’umwimerere.Uretse indirimbo zayo, iyi korali imenyerewe mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo gukizwa hakurikiraho imirimo myiza muri Kristo Yesu: Ubutumwa bwa Chorale Faradja mu gitaramo gikomeye.

Mu 2023, gitaramo cyabo cyabereye i Musanze cyasize amateka, aho yatanze ubutumwa bwimbitse binyuze mu ndirimbo “Hahirwe”. Ibi byatumye benshi bayifata nka korali ifite umwihariko izina rikomeye mu Rwanda. Tovim Concert izitabirwa n’amakorali atandukanye arimo Horebu Choir, Ebenezer Light Choir, Moriah Choir, Elayono Choir, Abashimayesu Choir, Beula Choir, na Safilo Choir.

Mugihe Ijambo ry’Imana rizatangwa n’abashumba bakomeye barimo Pastor Uwimana Claude, Pastor Rudasigwa Claude na Pastor Binyonyo Mutware JeremieUmwihariko w’iki gitaramo ni uko kizibanda ku mu bihe byo kugaragaza “Imirimo myiza” nk’uko bivugwa mu Abefeso 2:10.

Ni umwanya uzahuza abaramyi n’abakunzi b’indirimbo z’Imana mu gusabana n’Imana binyuze mu muziki wuzuye ubuhanga, ubutumwa, n’umwuka weraJehovah Jireh Choir, izwiho gukoresha umuziki mu buryo bwo kuramya butari ugutaramira gusa, izongera kugaragaza impano zayo zidasanzwe, ishimangira ko umuziki wa gikristo ari urubuga rwo gusakaza urukundo n’ubuntu bw’Imana mu mitima y’abantu

Amakorali akomeye muri ADEPR yiteguye guhurira mu gitaramo “Tovim Concert”

Igitaramo “Tovim Concert” cyitezweho gukomeza ibihe bubyutse mu muziki wa gikristo mu Rwanda

ADEPR Kimihurura igiye kwakira igitaramo cy’amateka “Tovim Concert” cyatumiwemo Jehovah Jireh Choir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *