Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko ruri gukundana rugamije kubona ibiryo by’ubuntu
2 mins read

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko ruri gukundana rugamije kubona ibiryo by’ubuntu

Bivugwa ko hafi umwe mu bantu batatu bo muri Gen Z [Abavutse hagati ya 1997 na 2012] asohokana n’umusore/umukobwa atari ku bw’urukundo, ahubwo yishakira amafunguro y’ubuntu, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bushya bwa Intuit bwiswe “The Cuffing Economy.”

USA Today ducyesha iyi nkuru, ivuga ko impamvu nyamukuru iri inyuma y’iyi myitwarire ni ubukene n’ihungabana ry’ubukungu, aho ibiciro by’ubukode byazamutse, imyenda y’ishuri ikiyongera, n’umutekano w’akazi ukaba utizewe aho n’ufite akazi ahorana ubwoba bwo kugatakaza.

USA Today ducyesha iyi nkuru, ivuga ko impamvu nyamukuru iri inyuma y’iyi myitwarire ni ubukene n’ihungabana ry’ubukungu, aho ibiciro by’ubukode byazamutse, imyenda y’ishuri ikiyongera, n’umutekano w’akazi ukaba utizewe aho n’ufite akazi ahorana ubwoba bwo kugatakaza.

Abahanga bavuga ko ibi byitwa “foodie calls”, ijambo rikomoka kuri “booty call,” risobanura umuntu uhamagara mugenzi we atari ku bw’urukundo ahubwo amukurikiyeho inyungu.

Hari n’ababishyira kuri TikTok, bakavuga ko bakundana kugira ngo barye neza aho guteka amakaroni gusa iwabo. Umukobwa umwe wiga muri Kaminuza yavuze ko yigeze kujya mu rukundo inshuro 16 igihe yari yarabuze amafaranga yo kugura ibiryo.

Umujyanama mu by’imitekerereze n’imari, Aja Evans, avuga ko nubwo bishobora gusa nk’urwenya, bifite isura y’ukuri kuko benshi muri abo bantu baba bari mu bihe bitoroshye by’ubukungu, kandi kuba bashobora gusohoka, bakarya cyangwa bakanywa ikawa bifasha gutuza n’ubwo bataba bizeye ko bazishimira uwo bari kumwe.

Raporo igaragaza kandi ko abarenze 50% bya Gen Z bagabanyije gusohoka kubera igitutu cy’imari, naho umwe kuri batanu bahagaritse gukundana burundu kugira ngo bazigame amafaranga yabo aho kuyasesagurira mu bifuza gusohokana nabo batagamije urukundo.

Ariko, bitandukanye n’abandi, urubyiruko rwa Gen Z [abari hagati y’imyaka 13 na 28] rurangwa no kuba inyangamugayo mu kugaragaza ibyo rukunda, ibyo rukeneye, n’amafaranga—ibintu bemera kuganiraho mu buryo butamenyerewe.

Evans arasaba ko aho kujya mu rukundo ku bw’amafunguro, abantu baganira mbere ku bijyanye n’ingengo y’imari, bakumvikana ku mahitamo meza cyangwa bagatanga inama z’aho basohokera hashingiye ku bushobozi.

Avuga ko ari byiza kuganira no gukemura ibibazo by’amafaranga hakiri kare aho gutegereza ko ibintu biza gukomera igihe fagitire iremereye y’ibyo mwariye iri bube iri imbere yanyu, ahubwo abakundana bakwiye gafatanya kureba fagitire badafite ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *