Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 28 Ukwakira
Turi ku wa 28 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 301 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 64 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ni umunsi wahariwe abakunzi ba Chocolat muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uzwi ku izina rya “National Chocolate Day.”
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2017: Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro Stade ya Gahanga y’umukino wa Cricket.
1886: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grover Cleveland, yatashye ku mugaragaro ikibumbano cy’amateka cyiswe (…)
Turi ku wa 28 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 301 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 64 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe abakunzi ba Chocolat muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uzwi ku izina rya “National Chocolate Day.”
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2017: Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro Stade ya Gahanga y’umukino wa Cricket.

1886: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grover Cleveland, yatashye ku mugaragaro ikibumbano cy’amateka cyiswe “Statue of Liberty.”
1948: Umuti wica udukoko uzwi ku izina rya DDT (dichlorodiphenyltrichloroethane) wavumbuwe n’Umuhanga mu bijyanye n’Ibinyabutabire, Paul Müller wo mu Busuwisi.
1958: Hatowe umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Yohani XXIII ubusanzwe witwaga Angelo Giuseppe Roncalli asimbuye Pie wa XII.

2007: Bwa mbere mu mateka ya Argentine, Cristina Fernández de Kirchner yatorewe kuyobora iki gihugu, aba umugore ubimburiye abandi muri uwo mwanya.
Abavutse
1984: Obafemi Martins, Umunya-Nigeria wamenyekanye cyane mu guconga umupira w’amaguru mu ikipe y’Igihugu, iya Inter Milan no muri New Castle yo mu Bwongereza.
1986: Havutse Dr. Muyombo Thomas wamenyekanye cyane nka Tom Close i Masindi mu gihugu cya Uganda.

Abapfuye
2013: Tadeusz Mazowiecki wabaye Minisitiri w’Intebe wa Pologne.
2014: Michael Sata wabaye perezida wa gatanu wa Zambia.
