Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya “Ku Meza y’Umwami”, ahamya urukundo rw’Imana rudashira
1 min read

Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya “Ku Meza y’Umwami”, ahamya urukundo rw’Imana rudashira

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Gospel nyarwanda no ku rwego rwa Afurika, Aime Uwimana, yongeye gushimangira ubuhanga n’umuhamagaro we mu kuramya Imana, asohora indirimbo nshya yise “Ku Meza y’Umwami”. Ni indirimbo ije yiyongera ku bihangano bye byinshi byakoze ku mitima ya benshi, irimo ubutumwa bwimbitse bwuzuye ishimwe ku Mana n’urukundo rwayo rutagereranywa.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Aime Uwimana agaragaza Imana nk’inkomoko y’urukundo nyarwo rutamarwa n’ibihe. Aririmba ati: “Reka ngushime gicumbi cy’urukundo, reka nkurate rukundo rwambaye umubiri, urwo abahanga batamenye bihagije, ndetse urwo intyoza zitavuze ngo zinoze.” Aha umuhanzi yibutsa amahirwe umuntu afite yo gukundwa n’Imana, urukundo rudashingira ku mibereho cyangwa ubushobozi, ahubwo rukiza kandi rukarokora.

Iyi ndirimbo inagaruka ku buryo urukundo rw’Imana rudashira imbaraga na rimwe, kuko rwakunze umuntu mu mibabaro, mu nzitane no mu bihe byose. Aho agira ati: “Urukundo rwawe rwarageragejwe, runyuzwa mu mazi no mu muriro, mu mvura no mu zuba, ntirushira imbaraga, ntirukangwa n’ibihe, ntirujya ruruha.”

“Ku Meza y’Umwami” ni indirimbo ishimangira ko Imana ituma abantu bicara ku meza y’icyubahiro, ibahesha agaciro n’ubuzima bushya. Mu buryo bw’umwihariko, iyi ndirimbo ifite ishusho ya Bibiliya ivuga ku meza Umwami yateguye ku bo yakunze, berekwa urukundo rudasanzwe kandi rudashingiye ku byo bakoze ahubwo ku buntu bw’Imana.

Aime Uwimana, umaze imyaka myinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakomeje kuba ikitegererezo mu gutanga ubutumwa buhembura imitima n’ibihangano biteye imbere mu majwi no mu buryo byakozwemo. Indirimbo ye nshya “Ku Meza y’Umwami” yitezweho gukomeza gufasha benshi mu kwiyegereza Imana no kuyiramya mu kuri n’umutima utaryarya.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel bashishikarizwa gukomeza gushyigikira uyu muhanzi, bakaganira n’abandi ubutumwa bwiza bw’imbaraga bwatanzwe muri iyi ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *