Ibyasanzwe mu miti gakondo bivugwa ko yongera akanyabugabo nyuma y’isuzuma ryimbitse
1 min read

Ibyasanzwe mu miti gakondo bivugwa ko yongera akanyabugabo nyuma y’isuzuma ryimbitse

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibiribwa muri Rwanda FDA, Dr. Nyirimigabo Eric, yatangaje ko amwe mu mavuriro gakondo avuga ko atanga imiti yongera akanyabugabo, akoresha uburyo butujuje ubuziranenge bwo kuyivanga n’ibinini bisanzwe, bakabyita umuti w’umwimerere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025, Dr. Nyirimigabo yavuze ko mu mitunganyirize y’ibikorwaremezo mu nganda harimo abantu badakurikiza amategeko yagenwe mu by’ibiribwa n’imiti, bikagira ingaruka ku bantu.

Ati “Mu byo twafashe bitemewe harimo imiti gakondo, umenya ahari ari ibintu bigezweho. Usanga bakubwira ngo uyu ni umuti ukomoka ku bimera, bakakubwira ibyo uvura bibaho n’ibitabaho.”

“Bakubwira ko wongera akanyabugabo, ugahindura umwana muto uwari ushaje, kandi ukavura indwara zose.”

Yakomeje avuga ko Rwanda FDA yafashe impagararizi z’iyo miti gakondo bivugwa ko yongera akanyabugabo, irayipima ngo irebe ibiyigize n’icyo ikora mu mubiri.

Ati “Twafashe impagararizi, turazipima tugendeye ku bivugwa ko iyo miti yongera akanyabugabo. Twarayipimye muri laboratwari dusanga harimo umuti witwa Viagra.”

“Ni ukuvuga ngo bafata ikinini cya Viagra bakagisya, bakagihindura ifu bakakivanga n’undi muti, bakavuga ko utera akanyabugabo. Bahita bawitirira umuti gakondo bakavuga ko bawizeye, hanyuma bakajya kuwamamaza.”

Dr. Nyirimigabo yaboneyeho gusaba abo ari bo bose bamamaza iyo miti kujya babanza kureba niba bafite icyemezo cya Rwanda FDA cyemeza ibyo bakora, kuko gitangwa habanje gukorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane ko ari byo koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *