Igikomangomakazi Cy’umwami Yuhi V Musinga Cyari Gisigaye Cyitabye Imana
Igikomangomakazi Mukabayojo Spéciose, Umwana wa Yuhi V Musinga, Yitabye Imana ku myaka 93. Yari umwe mu basigaye mu bana b’Umwami Musinga, yapfiriye muri Kenya azize uburwayi
Igikomangoma Mukabayojo Spéciose, umwe mu bana bari basigaye b’Umwami Yuhi V Musinga, yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 93, aguye mu gihugu cya Kenya. Uyu mukobwa w’Umwami Musinga ni we wari usigaye mu bo yavukanye na bo nyuma y’imyaka irenga 80 se akuwe ku ngoma n’abakoloni b’Ababiligi.
Umwami Musinga, se wa Mukabayojo, yimye ingoma mu 1896 asimbuye mwene se Mibambwe IV Rutarindwa nyuma y’intambara izwi cyane mu mateka y’u Rwanda nk’iyo ku Rucunshu, ifatwa nk’igikorwa cya coup d’état. Nyuma y’imyaka itari mike ku ngoma, yaje gushyamirana n’abakoroni b’Ababiligi bamuca ku ngoma mu 1931 bafatanyije na Musenyeri Leon Classe wayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda, abundira i Moba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yaje gutabaruka mu 1944.
Nyuma y’uko Mutara III Rudahigwa, umuhungu wa Musinga, yimye ingoma, bamwe mu bakobwa b’umwami bahunze igihugu. Muri bo harimo na Mukabayojo Spéciose, waje gushakana n’Umutware Bideri mu bukwe bwabereye i Nyanza mu Rukari.
Umwami Yuhi V Musinga yashatse abagore 21, babyarana abana 43 bakomotse ku bagore 18, kuko batatu muri bo batigeze babyarana na we. Mu bana be bamenyekanye cyane harimo Mutara III Rudahigwa wamuzunguye ku ngoma, Kigeli V Ndahindurwa wazunguye mukuru we, Musheshambugu, Mukabayojo Spéciose n’abandi benshi basize izina mu mateka y’u Rwanda rwa kera.
