Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Ukwakira
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Ukwakira

Turi ku wa 2 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 306 mu minsi igize umwaka Hasigaye iminsi 59 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurandura umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1914: U Burusiya bwatangaje ko butangije intambara ku bwami bwa Ottoman.
1964: Umwami wa Arabie Saoudite witwa Saud yakuwe ku butegetsi n’umuryango we, asimburwa n’umuvandimwe we witwa Faisal.
1983: Perezida wa Leta Zunze (…)

1983: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan yashyize umukono ku itegeko ryemeza umunsi wo kwizihiza ubuzima bwa Martin Luther King, Jr.

1984: Velma Barfield yabaye umugore wa mbere wakatiwe igihano cy’urupfu aricwa muri Amerika, nyuma yo gusubizaho icyo gihano mu 1976 kuko cyari cyakuweho mu 1962.

Mu muziki

2016: Forbes yatangaje ko Taylor Swift ari we mugore winjije amafaranga menshi mu muziki na miliyoni 170 $, amafaranga akubye kabiri ayari yinjijwe na Adele.

Abavutse

1755: Marie Antoinette, umwamikazi w’u Bufaransa.

1965: Shahrukh Khan umukinnyi wa filimi wo mu Buhinde.

1974: Nelly, Umuraperi w’Umunyamerika.

2001: Moisés Caicedo, ukina umupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu ya Equateur no muri Chelsea yo mu Bwongereza.

Abapfuye

1963: Ngô Đình Diệm wabaye perezida wa mbere Vietnam yiciwe muri Coup d’Etat.

2004: Hapfuye Zayed bin Sultan Al Nahyan wabaye perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari na we washinze icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *