![Ishuri ridasanzwe! Prophet Isaac Marrion [Brown] agiye kwigisha guhanura mu Rwanda burya n’ibya miss Naomie yari yarabihanuye](https://gospeltodaynews.com/wp-content/uploads/2025/07/isac1.png)
Ishuri ridasanzwe! Prophet Isaac Marrion [Brown] agiye kwigisha guhanura mu Rwanda burya n’ibya miss Naomie yari yarabihanuye
Umuyobozi mukuru wa Spirit Republic Ministry akaba n’umuhanuzi, Nayituriki Isaac uzwi cyane nka Isaac Marrion cyangwa Brown, aritegura gufungura ishuri rizigisha ubuhanuzi. Intego y’iri shuri ni uguca burundu ibibazo by’ubunyamwuga buke n’ibinyoma byagiye bigaragara mu murimo wo guhanura.
Isaac yatangiye urugendo rw’ubuhanuzi afite imyaka 17, ubwo yari mu gihe cyo kwiyiriza asenga wenyine mu cyumba, agasohoka agatangira kubona ibintu byanditse ku gahanga k’abo ahura nabo. Ibyo byamuhaye imbaraga zo kwinjira cyane mu kumenya Imana no kumvira ijwi ryayo.
Mu Bayobozi b’ubuhanuzi bo muri Bibiliya, akunda cyane Eliya na Yesaya. Muri iki gihe, avuga ko akunda Prophet Victor Kusi Boateng, washinze Power Chapel Worldwide ikorera Kumasi muri Ghana. Prophet Boateng, ufite imyaka 50, azwiho ubuhanga mu by’iyobokamana ndetse n’umutima w’ubugiraneza. Afite abana bane hamwe n’umugore we Anita, ndetse umutungo we ugereranywa hagati ya miliyari imwe na miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Prophet Isaac yemeza ko igihe kigeze ngo habeho ishuri ryigisha ubuhanuzi mu buryo bunoze. Yifashishije urugero rwo mu 1 Samweli 19,18-24, agaragaza ko nubwo hari abahanuzi bambaraga imyambaro yihariye, hari abandi bajyaga mu matsinda y’amasengesho, biga kumva ijwi ry’Imana, bakabana kandi bagakurana ubumenyi bwo kumvira Imana. Aha yatanze urugero rw’uburyo Samweli yatojwe n’umutambyi Eli, akiga gutandukanya ijwi ry’Imana n’iry’abantu.
Ati: “Hari abatekereza ko guhamagarwa n’Imana bijyana n’uko umuntu aba arwaye cyangwa apfiriye mu bitaro. Oya, Imana ihamagara n’abantu bafite imbaraga, bafite ubuzima, kandi bakiri bato.”
Mu bisobanuro bye, yagaragaje ko ayo matsinda yitwaga “Schools of prophets” ari amahugurwa yo kumenya Imana neza, atari uburyo bwo gushaka izina cyangwa kuvuga amagambo akomeye. Ati: “Si abahanga mu kuvuga ibintu byumvikana nk’ibyo bigisha mu mashuri ya siyansi, ahubwo ni abitoza kumva Imana no gukorera abantu bayo mu kuri.”

Yongeyeho ko ishuri rye rizatangira mbere y’uko uyu mwaka wa 2025 urangira, rikazatoza abantu kumva neza ijwi ry’Imana, bikabarinda gushukwa cyangwa kubeshya ko bavuganye n’Imana kandi ataribyo. Ati: “Hari ababeshya ko bumvise Imana ariko ahubwo bumvise amarangamutima yabo cyangwa abandi bantu. Ni kimwe n’uko Samweli yabanje kwitiranya ijwi ry’Imana n’iry’umwigisha we Eli.”
Ati: “Nawe tekereza ko Imana ivuga nk’umuntu ku buryo bisaba umwigisha, nk’uko Eli yigishije Samweli kumva ijwi ry’Imana. Ibyo ni byo twita ishuri ry’abahanuzi.”
Ati: “Nta wundi wigisha guhanura atari umuhanuzi. Ntushobora kwigisha ikintu utize cyangwa utagifitemo ubunararibonye. Hari abahanura ariko batigishije, kuko hari abahanura impano gusa, ariko batabashije kuyihugurwamo.”
Agaragaza ko abahanuzi ba kera nk’abavugaga ijambo ku bakomeye barushaga abandi, basabaga ibimenyetso biva ku Mana kugira ngo bemeze ibyo bumvise. Ati: “Ntabwo ari uko bumva ijwi rimwe bakahita birukira ku mwami cyangwa ku mukuru w’igihugu. Bifashishaga ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko ibyo bumvise ari ukuri.”
Prophet Isaac yavuze ko abahanuzi benshi mu Rwanda bafite imbogamizi z’ubumenyi buke n’ubushobozi buke bwo kumenya ijwi ry’Imana. Ati: “Guhanura ntibisaba gutitira cyangwa kugira ibintu bitangaje abantu bakunze kubona. No mu Rwanda, abahanuzi bagomba kwiga, bakamenya kumva neza, gutuza no gushishoza. Niba Perezida cyangwa undi muyobozi aguhamagaye kubera ibyo wahanuriye, bikaba ku buryo bwumvikana, bizwi ko Imana ari yo yavuganye nawe.”
Ati: “Ubu mu Rwanda, kugira impano ntibihagije, RGB (Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere) rwasabye ko abantu bagaragaza n’ubushobozi bujyanye n’ibyo bavuga ko bakora.”
Yibukije ko yatozwaga na Prophet Victor Kusi Boateng, umwigisha w’ubuhanuzi w’icyitegererezo ku isi yose. Ati: “Iyo avuga ko uri umuhanuzi, ugomba kubyakira. Iyo avuga ko uri pastor ugomba kubyakira. Niba Imana itakohereje mu buhanuzi, ahubwo ikakubwira ngo ufungure supermarket, ibyo ugomba kubikora.”
Ati: “Abahanuzi bo mu Rwanda benshi ni ‘local’, bisobanuye ko bategereza gufashwa n’abaturage babo aho kuba ku rwego mpuzamahanga. Umuhanuzi w’isi yose (international) ntiyishingira kuri ofisi iri Nyarutarama cyangwa Remera gusa. Aba afite abayoboke hirya no hino ku isi.”
Ati: “Ubuhanuzi nyakuri bushingiye ku kubaka abantu, kubahugura no kubahumuriza. Nk’uko 1 Abakorinto 14:3 ibivuga, igikorwa cy’ubuhanuzi ni ukuvuga ibibubaka, kubagirira akamaro no kubahumuriza.”
Agaragaza ko bamwe bavuga ko batumwe n’Imana ariko ahubwo bashobora kuba bavugwa n’amarangamutima cyangwa ibindi bisobanuro byo mu mutima wabo. Ati: “Niba umwuka w’Imana akwereka iby’umwami ariko ukibwira ko ari Imana, uba ugomba gusobanukirwa neza. Ishuri ry’Ubuhanuzi rizafasha abantu kumenya gutandukanya ibi byose.”
Ati: “Ishuri si iry’abafite umwuka gusa ahubwo ni iry’abashaka kugira ubumenyi bwimbitse, gutuza no kumva neza ibyo bagiye kuvuga.”
Ku bijyanye n’ibyo yahanuriye bikaza gusohora, yavuze ko mu 2017 yari mu isengesho n’abandi bantu bake, ubwo yabwiraga umwana witwa Ashley ko azahura n’umukuru w’igihugu, nyuma akaza kubona ifoto ku mbuga nkoranyambaga bigasohora. Ati: “Abari bahari barabizi, n’ubu n’iyo mbyibutse biranshimisha kuko ni ku bw’ineza y’Imana.”
Ati: “No kuri Miss Nishimwe Naomie, twahuriye muri UTC igihe yigaga ku Glory Secondary School. Namubwiye ko atazaba gusa Miss ahubwo azagera ku rwego rwo kuba umwamikazi, kugira urukundo n’icyubahiro birenze.”
Prophet Isaac yanagaragaye mu giterane gikomeye cyabereye muri Uganda, cyayobowe na Pastor Benny Hinn. Yicaye mu myanya y’icyubahiro, aho yaganiriye na Pastor Robert Kayanja ndetse na Prophet Kakande. Ati: “Nabonye uburyo abantu bafite inyota yo kubona Imana ibakoreramo, ibyo byose byerekana icyerekezo cyiza cy’ivugabutumwa n’ubuhanuzi.”
Ati: “Nabonye stade yakira abantu 45,000, ariko urusengero rw’aho rwakira 50,000. Iyo urebye ibyo, urasanga hariho isomo rikomeye ku bayobozi b’itorero.”
Ati: “Prophet Kakande wubatse Life Changing Ministry yabwiye ko ari Umunyarwanda, bigaragaza ko ubushobozi bwo kugera ku rwego mpuzamahanga bushoboka, ariko bisaba guca bugufi no kwitoza.”
Ati: “Ishuri ry’Ubuhanuzi ni igisubizo gikomeye, ririnda amakosa, rikubaka ubushobozi mu bantu, rikazana impinduka mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.”