“Ntibyaba bikwiye gukoresha ijambo uwafashije gucungura” Kiliziya Gatorika Yakebuye Abakristu Ku Bucungurwe Bwa Muntu 
1 min read

“Ntibyaba bikwiye gukoresha ijambo uwafashije gucungura” Kiliziya Gatorika Yakebuye Abakristu Ku Bucungurwe Bwa Muntu 

Vatican, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, Ubuyobozi Bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwatangaje iteka rihamya ko Bikira Mariya atagize uruhare mu gucungura abantu, ahubwo ko ari Yezu Kristo wenyine wabikoze mu bushake bw’Imana. 

Iri teka ryasohowe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya, Papa Leo XIV, risobanura ko n’ubwo Yezu ashobora kuba yaragiye ku magambo y’ubwenge ya nyina Mariya, bitavuga ko yamufashije mu bikorwa byo gucungura abantu bari bagiye kurimbuka. 

Iri teka rivuga riti: “Ntibyaba bikwiye gukoresha ijambo uwafashije gucungura. Iri jambo ryateza urujijo mu bizera kandi rikabangamira ukuri ku byerekeye ibikorwa by’agakiza bya Yezu Kristo.” 

Iri tangazo rishobora gutera impaka ndende mu bakirisitu Gatolika barenga miliyari 1,4 ku Isi, kuko bamwe mu bashumba bakomeye bari barigeze kwemera ko Mariya yagize uruhare mu gucungura abantu. 

Kuva kera, abahanga muri Kiliziya Gatolika n’abandi bakirisitu muri rusange bagiye bagaragaza kutumvikana ku kuba ruhare rwa “Mariya, Nyina w’Imana” mu bikorwa byo gucungura abantu. Papa Yohani Pawulo II (1978–2005) yabanje gushyigikira icyemezo cy’uko Mariya yagize uruhare muri ubwo bucungurwe, ariko mu myaka ya 1990 ntiyongera kubivuga kubera Vatican yari yatangiye kubishidikanyaho. 

Papa Francis, wayoboye Kiliziya kuva mu 2013 kugeza muri Mata 2025, mu mwaka wa 2019 yavuze ko “kwemeza ko Mariya yafashije Yezu gucungura Isi ari ubusazi,” ashimangira ko Mariya atigeze agira ubwo bushake cyangwa ububasha bwo gukiza. 

Nk’uko iri teka rishya ribigaragaza, Kiliziya Gatolika ishimangira ko Mariya ari umubyeyi w’Imana kandi ari we wahuje ikiremwamuntu n’Imana binyuze mu kubyara Yezu Kristo, ariko ko ibikorwa byo gucungura byakozwe na Yezu wenyine mu bushake bw’Imana Data. 

Kiliziya Gatolika yasobanuye ko Mariya yabaye ihuriro ry’Imana n’ikiremwamuntu

Papa Leo XIV yasinye ku iteka ribuza abakirisitu kwizera ko Mariya yafashije Yezu gucungura abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *