“We for the Gospel” igitaramo kiri gutegurwa na Injili Bora n’imurikwa rya Album
Izina ry’iki gitaramo bise “We For the Gospel Live Concert” risobanuye neza icyerekezo cyabo, rishingiye ku ijambo ry’Intumwa Pawulo mu Abaroma 1:16, rivuga ko badatewe ipfunwe n’ubutumwa bwiza: “We are not ashamed of the Gospel.”
Iki gitaramo cya Injili Bora gitegerejwe na benshi, kizaba tariki ya 16/11/2025 kuri Bethesda Holy Church, kwinjira akaba ari ubuntu. Ni igitaramo bazafatiramo amashusho y’indirimbo zabo nshya zikubiye kuri album ya gatanu.
Injili Bora bivuze “ubutumwa bwiza”, naho ijambo “We for the Gospel” rigasaba abaririmbyi bose guharanira no kugira inyota yo gukwirakwiza ubwo butumwa binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Korali Injili Bora yamamaye mu ndirimbo “Shimwa”, ibarizwa mu itorero rya Eglise Presbytérienne au Rwanda (E.P.R) Paruwase ya Gikondo / Karugira, ikaba yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1997.
Intego yabo nyamukuru ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no guhindura imitima y’abantu binyuze mu ndirimbo zomora imitima kandi zihimbaza Imana.
Injili Bora ifite albums 4 ziri hanze: “Abayoborwa n’Umwuka”, “Amaraso ya Yesu ni ay’agaciro”, “Mana Ndaje” na “Nzakambakamba”, ndetse iri gukora kuri Album ya 5. Aba baririmbyi barangamiye gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi no kubashishikariza gukunda Imana.
Umunyamabanga wa Injili Bora, Ndayisenga Desire, ati”twishimira cyane ko ibihangano byacu bikomeje guhembura benshi. Injili Bora izwi cyane mu Rwanda kubera ubuhanga bw’imiririmbire yayo ku rwego rwo hejuru, uburyo ikorana umwimerere mu ndirimbo, ndetse n’udushya idahwema kuzana mu bitaramo byayo. Indirimbo zabo zizwi nka “Shimwa” yatumye izamuka ku rwego rw’igihugu, ndetse igakundwa n’abatari bake.
Mu 2019, aba baririmbyi bakoze igitaramo gikomeye cyiswe “Nzakambakamba Live Concert” cyabereye kuri Bethesda Holy Church, aho bari batumiye andi matsinda akomeye arimo Gisubizo Ministries, True Promises, na Healing Worship Team. Iki gitaramo cyafashije kongera kumenyekanisha ibikorwa byabo mu Rwanda no mu karere.
