“Thanks Giving Cancert” Igitaramo Cyo Gushima Imana Kiri Gutegurwa na Korali Echo Des Anges
3 mins read

“Thanks Giving Cancert” Igitaramo Cyo Gushima Imana Kiri Gutegurwa na Korali Echo Des Anges

Korale Echo Des Anges irimo gutegura igitaramo cyo gushimira Imana ibyiza yabakoreye mu gihe bamaze bakora umurimo w’ivugabutumwa ikora binyuze cyane mu ndirimbo ndetse no gufasha Abakristu kwitagatifuza. Iki gitaramo kizaba ku wa 15 Ugushyingo 2025, kikazabera muri Havard Main Hall, Sale ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera.

Iyi Korale yavutse mu mwaka wa 2002 itangirira ku Kibuye ahahoze ari ishami ryigisha ubuvuzi ku rwego rwa kaminuza (KH) ubu ngubu hakaba habarizwa ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kibuye. Iyi Korale yamaze imyaka myinshi ifite amashami abiri. Ishami rimwe ryabarizwaga I Nyamishaba ku Kibuye, irindi tsinda rigakorera muri KIST i Nyarugenge. Nyuma yuko habayeho amavugurura hagakorwa Kaminuza y’u Rwanda ifite amashami mu gihugu hose, Korali Echo Des Anges yaje kwimukira i Remera muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Echo Des Anges kuri ubu ikorera ubutumwa i Remera muri Kamunuza ndetse ikanafasha abakristu ba Paruwase ya Regina Pacis mu kwitagatifuza binyuze mu kuririmbira Imana.

Echo Des Anges nubwo yagiye ihura n’inzitizi nyinshi zirimo na Kovidi_19, kuri ubu iri kugenda itera imbere kuko imaze kugira umubare munini w’abaririmbyi basaga 60. Nyuma y’ibitaramo bakoze mbere yuko amashami yombi ahurizwa hamwe byabereye ahahoze ari KISTndetse n’icyo bakoze 2019 ubwo hari hashize imyaka ibiri bimukiye I Remera, nyuma ya Kovid_19 yongeye gukora ikindi gitaramo cyabaye 2023 kibera Havard Main Hall i Remera.

Korali Echo Des Anges ubu iri mu myiteguro y’ikindi gitaramo kitswe “Thanks Giving”, kizaba ku wa 15 Ugushyingo 2025, kikazabera muri Sale nini ya Kaminuza Ishami ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi i Remera. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba byaragizwe Ubuntu mu rwego rwo korohereza buri mukunzi wabo kwitabira ndetse n’uburyo bwo korohereza abifuza kubashyigikira.

Mu kiganiro yagiranye na Gospel Today, Perezida wa Korale Echo Des Anges, Bwana Blaise Abimana, yavuze ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gushima Imana ku byo bagezeho mu rugendo rw’imyaka hafi 25 iyi Korale imaze mu butumwa ndetse n’ibyiza Imana idahwema kubakorera.

Yagize ati: “Hari ibyo tuzaba dushimira Imana twagezeho muri iyi myaka yose ishize cyane muri iyi myaka mike ya nyuma ya Kovid_19, kuba nta gitaramo cyabaye mu mwaka washize wa 2024 ariko tukaba tugikoze muri uyu mwaka na byo tugomba kubishimira kandi hari byinshi byiza byo gushimira Imana.”

Asobanura impamvu iki gitaramo kwinjira byagizwe Ubuntu, Perezida Blaise Abimana, yavuze ko babikoze mu rwego rwo korohereza buri wese kwisangamo. Ati: “Kuri iyi nshuro twakigize Ubuntu mu rwego rwo kugira ngo buri wese azisangemo.”

Echo Des Anges biteguye gutaramira abazitabira igitaramo

Umuyobozi wa Korali kandi yakanguriye abakunzi b’ibitaramo cyane abakunzi babo kuzitabira ari benshi kuko bazishima kandi bari gutegurirwa ibyiza ndetse bakazaryoherwa na byo, anabasaba kuzaza kare mu rwego rwo kubahiriza igihe.

Ati: “abakunzi bacu bazaze biteze kumva umuziki mwiza, kumva amajwi meza Echo Des Anges irimo abaririmbyi beza kandi babishoboye banabikunze. Mu gitaramo hazaba hari ibintu biteguye neza kandi binaryoshye, biryoheye amatwi. Twashishikariza buri wese kuzitabira, akahagera kandi ku gihe kugira ngo tuzifatanye mu gushima Imana.

Abifuza kwitabira iki gitaramo barasabwa kuzitwaza ibyangombwa bibaranga. Kwinjira bizatangira saa cyenda z’umugoroba (15h00), mu gihe igitaramo nyirizina kizatangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00). Abakunzi ba Korali barashishikarizwa kandi gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Korali mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse banakomeza kuyikurikira ku mbuga nkoranyamabaga zayo.

Thanks Giving Concert igitaramo kizakorwa na Echo Des Anges

Korale Echo Des Anges izaba yabukereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *