Kwiringira ChatGPT Byamukozeho Agera Aho Ayirakarira Kubera Ibisubizo Bipfuye Byamuviriyemo Gutsindwa
1 min read

Kwiringira ChatGPT Byamukozeho Agera Aho Ayirakarira Kubera Ibisubizo Bipfuye Byamuviriyemo Gutsindwa

Umunyamideri w’icyamamare Kim Kardashian yatangaje ko yigeze gukoresha ChatGPT mu masomo ye y’amategeko, ariko ngo byarangiye bimuteje ibibazo. 

Umunyamideri akaba n’icyamamare Kim Kardashian yatangaje ko yigeze gukoresha ChatGPT kugira ngo imufashe mu masomo y’amategeko, ariko ngo byarangiye bimukozeho, bituma atsindwa ibizamini inshuro nyinshi. 

Mu kiganiro yagiranye na Teyana Taylor kuri Vanity Fair Lie Detector Test, Kardashian yabajijwe niba akoresha ChatGPT, maze asubiza agira ati: “Ndayikoresha mu bijyanye n’amategeko. Iyo nshaka igisubizo ku kibazo runaka, mfata ifoto nkayishyira muri ChatGPT.” 

Taylor yahise amusubiza amusetsa ati: “None se ubwo nturi kubeshya?”, Kardashian nawe ati: “Buri gihe ibisubizo byayo biba ari ibinyoma. Byatumye ntsindwa ibizamini inshuro nyinshi.” 

Yakomeje asobanura ko afata ChatGPT nk’“inshuti mbi” (frenemy), kuko ngo iyo ayibwiye ko itanze igisubizo kibi, nayo igasubiza mu buryo butunguranye. Yagize ati: “Nagize umujinya ndayibwira nti Kubera iki wampemukiye?, nayo igasubiza iti ‘Ibi ni ukukwigisha kwizera ibitekerezo byawe, wari usanzwe uzi igisubizo.’” 

Nyuma y’ibi bisubizo bye, sosiyete ya OpenAI yatangaje ko ChatGPT itazongera gutanga inama zerekeranye n’amategeko cyangwa ubuzima, mu rwego rwo kurinda amakosa ashobora kugira ingaruka ku bakoresha bayo. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *