Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 6 Ugushyingo
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 6 Ugushyingo

Turi ku wa 6 Ugushyingo 2025,. Ni umunsi wa 310 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 55 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Muri Kenya bawizihiza nk’uwahariwe Barack Obama.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: Paul Kagame n’umuryango we batangiye inzira y’ubuhunzi yatunye bamara ibinyacumi by’imyaka muri Uganda.
2020: U Rwanda rwakiriye inama ya 143 y’Ihuriro ry’Intekeko Zishinga Amategeko ku Isi, UPU.
1962: Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafatiye ibihano igihugu (…)

Turi ku wa 6 Ugushyingo 2025,. Ni umunsi wa 310 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 55 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Muri Kenya bawizihiza nk’uwahariwe Barack Obama.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1961: Paul Kagame n’umuryango we batangiye inzira y’ubunzi yatunye bamara ibinyacumi by’imyaka muri Uganda.

2020: U Rwanda rwakiriye inama ya 143 y’Ihuriro ry’Intekeko Zishinga Amategeko ku Isi, UPU.

1962: Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafatiye ibihano igihugu cya Afurika y’Epfo kubera ivangura rishingiye ku ruhu.

2005: Inkubi y’umuyaga yiswe ‘Evansville Tornado’ yibasiye agace ko mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Leta ya Kentucky ndetse no mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwaLeta ya Indiana, ihitana abagera kuri 25.

2012: Tammy Baldwin yabaye umunyapolitiki wa mbere wiyemerera ko aryamana n’abo bahuje igitsina, utorewe kwinjira muri Sena ya Amerika.

Mu muziki

2005: Indirimbo “Hung Up” ya Madonna yabaye iya 36 mu ze zageze mu 10 zikunzwe kurusha izindi kuri Billboard bituma agera ku gahigo kari gafitwe na Elvis Presley.

2014: Album Taylor Swift yise ‘1989’ yamuhesheje kuba umuhanzi rukumbi wagize album eshatu zose zagurishijweho kopi zirenga miliyoni mu cyumweru kimwe.

Abavutse

1968: Jerry Yang uri mu batangije Yahoo!

1992: Stefan Ortega, ukina mu izamu mu Ikipe ya Manchester City mu Bwongereza.
Abapfuye

2015: Yitzhak Navon, wabaye perezida wa gatanu wa Israel hagati y’umwaka wa 1978 na 1983.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *