Umuhanzikazi Lynda Joseph Uzwi Cyane Mu Ndirimbo Zo Kuramya Imana Yasabye Abakunzi Be Kumusengera
Nyuma y’imyaka myinshi ari umwe mu majwi akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Haiti, Lynda Joseph ari mu bihe bigoye by’ubuzima; abakunzi be n’abakristo bose barahamagarirwa kumuba hafi mu buryo bugaragara, atari amagambo gusa.
Lynda Joseph ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu muziki wa Gospel wo muri Haiti, uzwi nk’ijwi rikomeye ryubaka imitima ya benshi binyuze mu butumwa bw’indirimbo ze. Yatangiye umuziki we ari mu itsinda Adonaï, mbere yo gutangira urugendo rwe rwa wenyine rwakunzwe cyane, cyane cyane kubera album ye “Nanm An Pe” yamuhesheje izina rikomeye mu muziki w’iyobokamana.
Lynda yakoranye n’abahanzi b’icyubahiro barimo Claire Calixte, Stephie Pierre, na Joy Clerf Derisier, kandi akunze kwitabira imishinga ifite intego yo guteza imbere umuziki wa Gikristo. Ku wa 23 Kanama 2025, yashyize hanze album nshya yitwa “God Strong and Great”, irimo indirimbo zubaka icyizere n’ukwizera muri Kristo, yongera kugaragaza imbaraga n’ubwitange bwe mu guha icyubahiro Imana.
Ubwitabire bwe mu bitaramo bikomeye muri Haiti bwerekana urukundo n’umurava agira mu murimo we. Mu kwezi k’Ukuboza gutaha, azaririmba mu gitaramo “From Glory to Glory” azahuriramo n’abahanzi bakomeye nka Wiliadel Denervil, James Alcindor na Stanley Georges, ikimenyetso cy’uburyo agifite ijambo rikomeye mu muziki wa Evangelique muri Haiti.
Gusa muri iki gihe, Lynda Joseph ari guhura n’ibihe bikomeye by’ubuzima. Nubwo gusenga ari ingenzi, abakunzi be ndetse n’abagize umuryango mugari wa Gikristo barasabwa kurenga amagambo, bakagaragaza urukundo rwa Kristo mu bikorwa bifatika byo kumushyigikira.
Lynda ntarasabye ubufasha, kuko ibikorwa bye n’umusanzu we mu muziki byivugira ubwabyo. Ni yo mpamvu buri wese asabwa gufata iya mbere mu kugaragaza ubufasha bw’umutima, bw’abantu n’ibikorwa, kugira ngo ibyo Lynda yabibye mu mitima y’abatari bake bisubizwe mu buryo bw’urukundo n’ubufatanye nyakuri.
