Ubushakashatsi: Uburyo kafeyine ishobora gufasha mu guhangana n’indwara y’umutwe
4 mins read

Ubushakashatsi: Uburyo kafeyine ishobora gufasha mu guhangana n’indwara y’umutwe

Kubabara umutwe ni kimwe mu bibazo abantu hafi ya bose bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi. Bishobora kumara iminota mike cyangwa iminsi, kandi bikagaragarira mu buryo butandukanye. Hari n’ubwo ubwo buribwe bugera no mu maso cyangwa mu ijosi.

Dr. Xand van Tulleken, ukunze kugaragara kuri BBC mu kiganiro What’s Up Docs, avuga ko nawe akunze kurwara umutwe buri kwezi cyangwa buri mezi atandatu. Nubwo benshi bahita bagira ubwoba ko umutwe ushobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye, Dr. Katy Munro, inzobere mu buvuzi bw’umutwe ku kigo ‘National Migraine Centre’, avuga ko ibyo biba gake cyane.

“Ni ibisanzwe kugira impungenge, ariko ibyago byo kuba ari ikibazo gikomeye ni bike cyane,” asobanura. Avuga ko niba wumva urwaye umutwe ukabije bitigeze bibaho mbere, byaba byiza kugana muganga. Ariko ku bantu barwara umutwe woroheje, hari ibintu byoroshye bashobora gukora mu rugo kugira ngo bibafashe.

Menya uko umutwe wawe ugira ingaruka ku buzima bwawe bwa buri munsi

Dr. Xand avuga ko kumenya neza imiterere y’umutwe wawe ari intambwe ikomeye mu kuwugenzura, kuko akenshi ntuba ufite impamvu imwe ituma ubabara.

Asobanura ko kugira aho wandikamo igihe urwariye umutwe, ibyo wari urimo gukora, ibyo wari wafashe (ibiribwa n’ibinyobwa), uko waryamye ndetse n’ibihe by’ikirere, bishobora kugufasha kubona isano cyangwa impamvu zituma umutwe ugaruka kenshi. Ibyo bisobanuro, iyo ubigejeje ku muganga, bishobora kumufasha kumenya neza icyateye ikibazo no kugufasha kugikemura neza.

Ku bagore, ni byiza no gukurikirana uko umutwe ujyana n’ibihe by’imihango kuko bishobora guhuzwa n’impinduka z’imisemburo. Dr. Munro ariko akavuga ko atari ngombwa kubyandika mu buryo burambuye cyane: “Bishobora kukugora cyangwa kukubabaza. Wabikora mu buryo bworoshye.

Koresha caffeine neza

Abantu benshi batekereza ko kunywa ibirimo ikinyabutabire cyitwa caffeine [soma kafeyine] nko mu ikawa cyangwa icyayi ari bibi igihe barwaye umutwe, ariko Dr. Munro avuga ko atari ukuri. Mu rugero ruto, caffeine ishobora gufasha imiti irwanya ububabare gukora neza kuko ari ‘co-analgesic’, bivuze ko yongera ingufu z’imiti.

Ariko Dr. Munro arakangurira abantu kwirinda kunywa ibinyobwa birimo caffeine ku mugoroba cyangwa nijoro, kuko bishobora kubangamira ibitotsi. Yongeraho ko kunywa caffeine nyinshi buri munsi nabyo bishobora gutera umutwe uterwa no kuyikoresha cyane, mu gihe kuyihagarika bitunguranye nabyo bishobora gutera umutwe wo kubura caffeine mu mubiri.

2. Kurya neza bifasha kugabanya umutwe

Ibiribwa umuntu arya na byo bifite uruhare rukomeye mu gutera cyangwa kugabanya indwara y’umutwe. Dr. Munro asaba abantu kurya indyo imeze nk’iy’Abanya-Mediterranée — irimo intungamubiri nyinshi, amavuta meza, imbuto n’imboga, ndetse n’imyunyu ngugu ituma ingufu z’umubiri ziguma ku rugero rwiza.

Iyi ndyo ifasha umubiri kudacika intege vuba, ikagabanya isukari mu maraso yiyongera cyane cyangwa igabanuka vuba — kimwe mu bitera umutwe ku bantu benshi. Dr. Munro avuga ko kwirinda ibiryo birimo isukari nyinshi cyangwa ibifite gluten byamugiriye akamaro, ariko yongeraho ko buri wese akwiye kwiyumva, kuko bitagira ingaruka zimwe ku bantu bose.

Dr. Munro avuga ko mu rugendo rwe rwo guhangana n’umutwe, yasanze kureka ibikomoka ku mata n’ingano byaramugiriye akamaro cyane. Ati: “Nabonye umutwe wanjye ugabanutse nyuma yo kureka ibikomoka ku mata n’ingano, ariko si ko bigenda kuri bose.”

Ariko kandi, avuga ko kurya neza atari byo byonyine bigabanya umutwe. Gufata umwanya wo gusinzira neza, gukora siporo kenshi, kugabanya stress, no kunywa amazi ahagije byose bifite uruhare rukomeye mu gutuma umutwe ugabanuka.

Asobanura ko umuntu akwiye kunywa amazi ahagije ku buryo inkari ze zigaragara zisa n’amazi adafite ibara rikomeye kandi adahindura ibara cyane, kuko ari ikimenyetso cy’uko umubiri ufite amazi ahagije.

3.Kwirinda imiti irimo codeine

Hari imiti myinshi irwanya ububabare igurishwa mu maduka, ariko Dr. Munro aburira abantu kwirinda iyirimo codeine, kuko ishobora gutuma umutwe ukurya kenshi ndetse ukarushaho gukomera.  Avuga ko “imiti irwanya ububabare ishobora gukora neza, ariko byose biterwa n’uburemere bw’umutwe.”

Yongeraho ko niba umutwe ukomeje kuba mwinshi cyangwa ukaba ukomeye, byaba byiza kugisha inama muganga kugira ngo akugire inama ku miti ikubereye.  Nanone asaba kwirinda gufata imiti kurenza kabiri mu cyumweru, kuko bishobora gutera umutwe usubira witwa “rebound headache”.

Mu magambo make, gufata neza ibiribwa, kuryama neza, kugabanya umujagararo “stress”, no gukoresha caffeine mu rugero ni zimwe mu nzira zoroheje ariko zifite akamaro mu gucunga no kugabanya indwara y’umutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *