Ndabatumye Family Choir Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Yitwa “My Shepherd” Ishingiye Kuri Zaburi Ya 23
1 min read

Ndabatumye Family Choir Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Yitwa “My Shepherd” Ishingiye Kuri Zaburi Ya 23

Indirimbo “My Shepherd” yibutsa ko Imana ari Umwungeri wacu utanga ibyo dukeneye, udutabara mu byago kandi utuzanira amahoro; ubutumwa buyirimo bugamije gukomeza ukwizera no gushimira Uwiteka.

Itsinda ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndabatumye Family Choir, ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa “My Shepherd”, ishingiye ku magambo yanditse muri Zaburi ya 23, imwe mu ndirimbo zo mu Byanditswe Byera zikundwa cyane ku isi yose.

Iyi ndirimbo iributsa abizera ko Uwiteka ari Umwungeri wabo, ubitaho mu buryo bwose: abaha ibyo bakeneye, abarinda mu bihe bikomeye, kandi akabazanira amahoro y’ukuri. Ubutumwa bwayo bwimbitse buhamagarira abantu kugumya kwizera Imana, bakayishimira ibyo ibakorera byose.

Amagambo agize iyi ndirimbo agaragaza ikizere gikomeye cy’umukristo ufite Imana nk’impuhwe n’ubuhungiro bwe: “Uwiteka azambera ubwugamo ndetse abane nanjye, mu majya ndetse no mu maza, nzikomeza kuri we, we Byiringiro bya bose.”Aya magambo ashimangira ko n’iyo umuntu yanyura mu “gikombe cy’igicucu cy’urupfu”, atatinya kuko Imana iri kumwe na we, ikamuyobora mu nzira nziza nk’uko yabisezeranyije.

Indirimbo “My Shepherd” ifite umudiho utuje kandi wuzuye ubusabane n’Imana, ikaba yitezweho gukomeza kuba isoko y’ihumure n’amahoro mu mitima ya benshi mu bakunzi b’indirimbo za Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *