Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Ugushyingo
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Ugushyingo

Turi ku wa 10 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 314 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 51 ngo uyu mwaka urangire.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe guteza imbere siyansi, himakazwa amahoro n’iterambere.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1959: Nyundo yemejwe nka Diyosezi.
1999: Hassan Ngeze wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo RTLM, yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Mpanabyaha rwari Rwarashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.
1971: Muri Cambodge, ingabo za Khmers Rouges (…)

Turi ku wa 10 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 314 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 51 ngo uyu mwaka urangire.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe guteza imbere siyansi, himakazwa amahoro n’iterambere.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

1959: Nyundo yemejwe nka Diyosezi.

1999: Hassan Ngeze wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo RTLM, yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Mpanabyaha rwari Rwarashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.

1971: Muri Cambodge, ingabo za Khmers Rouges zagabye ibitero mu Mujyi wa Phnom Penh ndetse no ku kibuga cy’indege cyawo, zihitana abantu 44 zinashwanyaguza indege zirenga 30.

1989: Todor Zhivkov wari umukuru wa Repubulika ya Bulgarie yakuwe ku butegetsi asimburwa na Petar Mladenov.

2019: Perezida wa Bolivia, Evo Morales, hamwe n’abandi benshi bo muri guverinoma ye beguye ku mirimo yabo nyuma y’iminsi 19 abaturage bari bamaze bigaragambya bavuga ko habaye uburiganya mu matora.

Mu muziki

2012: Justin Bieber na Selena Gomez batangaje ko batagicana uwaka nyuma y’igihe bari bamaze bakundana. Nyuma baje gusubirana bagenda bashwana kugeza ubwo mu 2018 baje gufata icyemezo umwe agaca ukwe undi ukwe.

Abavutse

1919: Havutse Mikhail Kalashnikov, Umurusiya wakoze imbunda ya AK-47.

1958: Karidinali Kambanda Antoine yaravutse.

Abapfuye

2003: Canaan Banana wabaye perezida wa mbere wa Zimbabwe.

2008: Umuhanzi Miriam Makeba wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Malaika’ no kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu ryaranze Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *