Healing Worship Ministry yashyize hanze “Nishimira”, indirimbo ivuga ku gukira no kwishimira agakiza
1 min read

Healing Worship Ministry yashyize hanze “Nishimira”, indirimbo ivuga ku gukira no kwishimira agakiza

Healing Worship Ministry yongeye kugaragaza ubuhanga n’umurava mu murimo w’Imana, isohora indirimbo nshya yise “Nishimira”, yibanda ku butumwa bwo gushima Imana no kwishimira agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu.

Iyi ndirimbo itangira isobanura urugendo rw’umunyabyaha wari warazimiye mu ngeso mbi, ariko Imana ikamugarurira mu nzira nziza binyuze mu maraso ya Yesu yamucunguye. Mu magambo yoroshye ariko yuzuye imbaraga, “Nishimira” yibutsa abakristo bose ko impuhwe z’Imana zitagira iherezo kandi ko muri Kristo ariho umuntu ahinduka mushya.

Amagambo agira ati “Nari narazimiye mu ngeso mbi z’ibyaha, Yesu aranshakashaka arambohora, nari narapfuye nzize ibicumuro, maze Yesu anzurisha amaraso ye” agaragaza ubuhamya bw’umuntu wahinduwe n’ubuntu bw’Imana, wavuye mu rupfu ajya mu buzima bushya bwo kubana n’Imana iteka ryose.

Healing Worship Ministry, izwi cyane kubera indirimbo zayo zifite ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abizera, yongera kunyura imitima y’abakunzi bayo binyuze muri iyi ndirimbo. “Nishimira” ni ubutumwa bwo gukomeza kwizera no kwishimira gucungurwa, bukangurira abantu bose kwishimira ubuzima bushya bafite muri Kristo no gushimira Imana ku bw’agakiza yabahaye.

Iyi ndirimbo ikaba ifite intego yo gusubizamo abantu icyizere, kubibutsa ko n’iyo waba waracumuye cyane, Yesu ahora yiteguye kukwakira no kuguha amahoro n’ubuzima bushya mu rukundo rwe rutagereranywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *