Israel Mbonyi yagarukanye indirimbo nshya “Unkebuke” isengesho rihumuriza imitima y’abasenga
Umuhanzi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Unkebuke”, igaragaramo ubutumwa bwimbitse bwo gusaba Imana kongera gukora ku umutima w’umuntu, ikamuhindura igikoresho gikwiye mu nzu yayo. Iyi ndirimbo ije mu gihe benshi bari mu bihe byo gusubiza amaso inyuma, basuzuma aho bageze mu rugendo rwo kwizera no kwiyegereza Imana.
Mu ndirimbo “Unkebuke”, Israel Mbonyi agaragaza umutima wicisha bugufi imbere y’Imana, asaba Uwiteka kumuhindura, kumwuzuza amavuta mashya no kumusubizamo ibyishimo by’agakiza. Aha yibutsa ko n’ubwo umuntu yagwa cyangwa akayoba, Imana igifite ubushobozi bwo kumukiza no kumuha andi mahirwe yo gusubira mu nzira nziza.
Mu magambo agize iyi ndirimbo, Mbonyi asaba Imana kumukiza ingeso mbi zose za kamere, akayiyegereza kurushaho, kandi ikamutoza kuba nk’uko Kristo ari. Yongeraho ko nubwo ibyaha by’umuntu byaba bitukura cyane, Imana ifite imbaraga zo kubyosha byose, ikamuha amahirwe mashya yo kubaho ubuzima bushya mu gukiranuka.
Ubutumwa buri muri “Unkebuke” bujyanye n’intego ya Israel Mbonyi yo gukoresha umuziki mu gusubizaho icyizere no kugarura imitima y’abantu imbere y’Imana. Ni indirimbo ifite umwuka w’isengesho, yuje amagambo yicisha bugufi kandi yuzuyemo ihumure ku bantu banyotewe n’ukuri kw’Imana.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel batangaje ko iyi ndirimbo nshya ari kimwe mu bihangano byimbitse bya Mbonyi, kandi ko izafasha benshi gusubira mu rugendo rwo gusenga by’ukuri.
Mbonyi, umaze kuba izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo, akomeje kugaragaza ubuhanga n’ubwitange mu murimo w’Imana binyuze mu bihangano bye bikora ku mitima ya benshi.
