U Rwanda Rukeneye Iminara 2500 Mishya Kugira Ngo Internet Igezwe Hose
1 min read

U Rwanda Rukeneye Iminara 2500 Mishya Kugira Ngo Internet Igezwe Hose

Minisitiri Ingabire Paula avuga ko hakenewe miliyoni 300$ kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego rwa 100% rw’ikwirakwizwa rya interineti.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rukeneye iminara irenga 2500 yiyongera ku yo rusanganywe kugira ngo internet igezwe ku buso bwose bw’igihugu ku kigero cya 100%. Ubu internet igeze ku kigero cya 83%, kandi Leta irateganya kugera nibura kuri 97% binyuze mu kubaka iminara mishya iri hagati ya 720 na 800.

Ingabire yasobanuye ko ibyo bisaba amafaranga arenga miliyoni 300$, kandi ko biterwa n’imiterere y’igihugu aho hari ahantu h’imisozi ituma internet idashobora kugera hose, nubwo iminara ihari. Yabigarutseho ubwo yasubizaga ibibazo byagaragajwe n’Abadepite ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ku baturage.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragaje ko hari ibibazo byinshi mu itangwa rya serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, birimo uduce tutageramo internet, sisitemu zidakora neza, n’ibura ry’ihuzanzira ry’itumanaho mu turere tw’icyaro n’aho ku mipaka.

Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rufite iminara 1781 ikoreshwa kuri internet hamwe na “fibre optique” ya kilometero 24.949, ariko ko hakenewe indi minara 2500 kugira ngo internet igerwe hose. Yagaragaje kandi ko ibigo by’itumanaho bisabwa kugira uruhare mu kubaka iminara mishya, mu gihe Leta izafatanya mu gushaka ibisigaye, harimo no gukoresha ikigega gitangwa na 4% by’inyungu z’ibyo bigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *