Indirimbo “Itara” ya Tuganimana David ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure
1 min read

Indirimbo “Itara” ya Tuganimana David ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure

Umuramyi David Tuganimana yashyize hanze indirimbo yise ‘Itara’ ihumuriza abababaye aho ababwira ko Imana ibazi ndetse umunsi umwe itara ryabo nabo rizaka.

David Tuganimana avuka ko yahisemo kujya mu muziki nk’ibintu yakuze akunda ariko nanone akaba ashaka kugira uruhare mu kubaka sosiyete y’u Rwanda binyuze mu bihangano bye. 

Ni yo mpamvu kuri iyi nshuro yashyize hanze iyo yise Itara. Muri iyi ndirimbo aba avuga ko hari igihe ibibazo biba byinshi iburyo n’ibumoso ukabura aho anyura ariko ko nta mpamvu yo gutakariza Imana icyizere.

David Tuganimana yavuze ko Itara yayisohoye mu rwego rwo guhumuriza ababaye dore ko muri iyi minsi usanga hari abantu bafite agahinda kubera ibibazo bitandukanye.

Ni indirimbo ya 27 ashyize hanze binyuze kuri shene ye ya YouTube dore ko iya mbere yayishyize hanze mu myaka itatu ishize. Itara ije ikurikira Siyo ya Mungu yashyize hanze mu byumweru bine bishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *