3 mins read

Vestine na Dorcas bagiye gutanga ubunani ku bakunzi babo igitekerezo bahuje na Alicia and Germaine

Abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda, Vestine & Dorcas ndetse na Alicia & Germaine, batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo nshya, ibintu byatanze isura nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse bikakirwa neza mu mitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Aya matsinda yombi akunzwe kubera ubutumwa bwimbitse n’ubuhanga mu miririmbire, yongeye guha abakunzi babo ifunguru ryo gutunga ubugingo mu gusoza umwaka.Vestine & Dorcas, bakomeje ibitaramo bitandukanye bari gukorera muri America na Canada muryango mugari wa bakunzi babo baba mumahanga.

Mu gusoza umwaka hateganyijwe ifunguro ritunga ubugingo rizatangwa na matsinda akomeye Alicia and Germaine na Vestine & Dorcas

bahishuriye abakunzi babo ko hari indirimbo nshya bise “Usisite”, ifite ubutumwa bugamije gukomeza abantu mu kwemera no kudacogora mu rugendo rwo kujya mwijuru. Iyi ndirimbo izashyirwa hanze vuba kuko Irene Murindahabi we ngo yayise ubunani cyangwa ifunguro rwo gusorezaho umwaka wa 2025 ibi babitangaje mu gihe bari no mu bikorwa by’imirimo y’ivugabutumwa itandukanye, bikaba bitanga icyizere ko izabafasha kurushaho kugera kuri benshi.

Usisite indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas itegerejwe na benshi.

Ku rundi ruhande, abakobwa Alicia & Germaine bo baraye batangaje indirimbo yabo nshya bise “Ibendera” ikorwa ku bufatanye na ABA Music. Iyi ndirimbo itangaza ubutumwa bw’intsinzi, ishimangira ko umwizera ahora atsinda ku bw’imbaraga z’Imana. Amashusho yayo aherekejwe n’ikirango cya Victory”, atanga ishusho y’ubutwari n’itsinzi mu rugendo rw’umukristo,”mbese ninde wiringiye Imana wakozwe nisoni?” amwe mu magambo y’umuramyi Alicia.

Nubwo indirimbo zombi zifite aho zihurira ku butumwa bwo gusoza umwaka . “Usisite” ya Vestine & Dorcas igaruka cyane ku kwihangana no kutadohoka mu kwizera, mu gihe “Ibendera” ya Alicia & Germaine yo yibanda ku kwizihiza intsinzi izana icyizere n’imbaraga mu mubiri n’umutima. Ubu butumwa butanga amahitamo ahagije ku bakunzi ba Gospel bitewe nibihe buri wese arimo. Abakurikiranira hafi uru rugendo bemeza ko izi ndirimbo zombi zigiye kongera imbaraga mu muziki wa Gospel nyarwanda, kandi zizakomeza gufasha abakunzi bazo mu mibereho yabo ya buri munsi. Kuba aba baramyi bose ari bamwe mu bafite izina rikomeye, bituma no gutegereza ibikorwa byabo bishya biba ibintu bifite uburemere bwihariye mu bakunzi b’indirimbo z’Imana.

Indirimbo nshya Ibendera ifite umwihariko mu butumwa buyigize

Mu gihe hategerezwa isohoka ry’izi ndirimbo, abakunzi babo barimo kwerekana ibyishimo n’amatsiko ku mbuga nkoranyambaga, aho batangaza ko biteguye kwakira ubutumwa bushya buvuye mu mutima w’aba baramyi. Ibi biragaragaza ko uyu mwaka uzasiga amateka akomeye mu muziki wa Gospel, cyane ko ayo matsinda yombi amaze igihe yandika izina mu mitima y’abanyarwanda.

Vestine na Dorcas bakomeje urugendo rw’ivugabutumwa muri America batangaje ko banyuzwe nuko bakiriwe

Alicia and Germaine rimwe mumatsinda akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza bakaba abavandimwe barangwa no guca bugufi

Vestine na Dorcas bamaze kuzuza abarenga miliyoni 8 barebye indirimbo yabo nshya yitwa Emmanuel bageze kure imyiteguro y’indirimbo nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *