TOP 7 Gospel Songs of the Week: Indirimbo ziragufasha kwinjira muri weekend neza uhimbaza Imana
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kwigarurira imitima y’abanyarwanda, abahanzi batandukanye n’amakorali bagaragaje umwete n’ishyaka ryinshi mu gusakaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana. Muri iki cyumweru, hari indirimbo nshya zagaragaye ku isonga kandi zikomeje kwinjira mu mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel haba mu Rwanda no mu karere.
Mu rwego rwo kurushaho kugeza ibyiza ku bakunzi ba Gospel Nyarwanda, Gospel Today ibategurira urutonde rwa TOP 7 Gospel Songs of The Week, ruhora ruza buri wa Gatanu rugaragaza indirimbo nshya zifite imvugo, ubutumwa n’imiririmbire utandukanye.
Dore uko urutonde ruteye n’ibikubiye muri buri ndirimbo:
1. Israel Mbonyi – Unkebuke
Indirimbo yuje ubusabe bwo kwegerana n’Imana no gusaba ko yahindura umutima. Yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel kubera ubutumwa bworoheje ariko bwimbitse.
2. IGITARAMO – Jehovah Jireh Choir
Irimo ubutumwa bwo gushima Imana no kuyihimbaza nk’intwari itabara abantu. Amarangamutima n’uruhuri rw’amajwi yubatse n’ibyo korali izwiho byayigize indirimbo yigaruriye imitima.
3. Nishimira – Healing Worship Ministry
Igaragaza gushima Imana ku byo ikora buri munsi. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwogushima Imana kubwo kubohorwa , ikomeza uwayicishije intege.
4. Imva Ye Ikarangaye – Shalom Choir
Ihamya ko Kristo yazutse kandi afite imbaraga z’intsinzi. Ifite amagambo akangura ukwizera.
5. Ndi mu Biganza – Mpano Elysée
Igaragaza ko Imana irinda abantu bayo mu bihe byose. Ni indirimbo yoroshye kumva kandi yihuse mu gusakara ku mbuga nkoranyambaga.
6. Yesu Niwe Mwungeri Mwiza – Siloam Choir
NI indirimbo Yo guhimbaza Imana no kuyishimira kuburinzi bwayo bukomeye. Ifite injyana izamura umutima w’uyumvise.
7. Urukundo rw’Imana – Youth Family Choir
Yigisha ko urukundo rw’Imana rutagira umupaka ku bantu bose. Ikoze mu buryo buhumuriza kandi bunyuze abumva ubutumwa.
Izi ndirimbo zirindwi ziri ku isonga muri iki cyumweru zigaragaza ko umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara, haba mu kuririmba, mu myandikire, ndetse no mu mashusho. Abahanzi n’amakorali bakomeje gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zifite ubutumwa bufatika, buhumuriza, bunakomeza ukwemera.
Gospel Today izakomeza kubagezaho urutonde rwa TOP 7 Gospel Songs of The Week buri wa Gatanu, tubafasha kumenya indirimbo nshya zisohoka ndetse n’abahanzi bari kwigaragaza kurusha abandi.

