Norway ya Haaland yazitiwe n’u Butaliya guhita babona itiki y’ikombe cy’Isi
2 mins read

Norway ya Haaland yazitiwe n’u Butaliya guhita babona itiki y’ikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Norway iri ku marembo yo kugaruka mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu myaka 28, nyuma yo gutsinda Estonia mu mukino wayihaye amanota akomeye ndetse ukereka buri wese ko iyi kipe ikomeje kugira umugambi n’imbaraga zidatezuka.

Ni umukino waranzwe no kubyaza umusaruro amahirwe babonye mu gice cya kabiri, aho Erling Haaland na Alexander Sørloth bombi babonye ibitego bibiri byabafashije gukomeza kuyobora itsinda ryabo.

Norway yahise igira intsinzi ya karindwi mu mikino irindwi, ibintu bituma iyobora Itsinda I n’amanota atatu imbere ya Ubutaliyani, ikarusha kandi iyi kipe y’igihangange ibitego 17 mu mubare w’ibitego zirushanwa (goal difference).

Ubutaliyani bwaje gutsinda Moldova 2–0 mu minota ya nyuma yo gushaka igitego igihe kirekire, ubona ko  bugifite amahirwe mu mibare gusa, ariko bigaragara ko bigoye ko bwakuraho icyo kinyuranyo cy’ibitego mu gihe hasigaye umukino umwe gusa.

Mu gice cya mbere cy’umukino Norway yari itorohewe no gushyira umupira mu izamu nubwo yari ifite amahirwe menshi yo kugera mu rubuga rw’amahina.

Byari byatangiye gutera impungenge abakunzi bayo, ariko ibintu byahinduye isura hakiri kare mu gice cya kabiri. Ni bwo Sørloth yafunguraga amazamu ku mutwe, hanyuma hashize iminota mike yongera gutsindira igihugu cye igitego cya kabiri cyabaye nk’icyakuye Estonia mu mukino burundu.

Haaland, rutahizamu wa Manchester City, ntiyatinze gutanga icyo abafana bari bamutegerejeho. Yatsinze igitego cye cya mbere ku mutwe ku mupira mwiza yahawe na Julian Ryerson, hanyuma nyuma y’iminota irindwi arongera acenga yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye ryarenze umunyezamu nta kuzuyaza riruhukira mu izamu.

Estonia yaje kubona igitego cy’impozamarira gitsinzwe na Robi Saarma, ariko ntacyo cyahinduye ku byinshi byari bimaze kuba. Norway yakomeje gucunga neza umukino, ireba uko itegereza itangazo rizayemerera kugaruka mu Gikombe cy’Isi kuva ubwo yaherukagamo mu 1998.

Mu bundi buryo bwatunguye abenshi, byari byitezwe ko Norway ihita ibona itike ku mugoroba wo ku wa Kane, ariko Ubutaliyani bwatinze kubona igitego kugeza ku munota wa 88, bwaje gutsinda nyuma yo kuba bwaragerageje gutera mu izamu inshuro zirenga 30.

Ibitego bya Gianluca Mancini na Pio Esposito byabaye nk’ibitindije ibyishimo bya Noruweje, ariko ntibibuza iyi kipe kumva ko urugendo rwayo rwenda kurangira neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *