Imirimo Yo Kuvugurura Ikibaya cy’Amahoro Mu Ruhango Hazwi Nko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Igeze Ku Musozo
Nyuma y’igihe ibikorwa by’amasengesho bihagaritswe na RGB, Diyosezi ya Kabgayi yatangaje ko ibisabwa byose bigiye kurangira kugira ngo Ikibaya cy’Amahoro gisubukure ibikorwa byacyo.
Ni imirimo yatangiye nyuma y’uko muri Gicurasi 2025 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwahagaritse by’agateganyo, ibikorwa by’amasengesho ngarukakwezi, byaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe, kubera ko hatari hujuje ibisabwa.
Icyo gihe, RGB yasabye Diyosezi ya Kabgayi kuzuza ibisabwa byose kugira ngo Ikibaya cy’Amahoro cyongere gusengerwamo, harimo gushyiraho ibikorwaremezo bitanga ubwisanzure ku bahasengera, gukora inzira y’abanyamaguru n’iy’ibinyabiziga, ubwiherero buhagije kandi bufite isuku no gushaka ahantu hatuje abanyantege nke bashobora gukurikiranira isengesho batuje kandi batekanye.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhango ari na ho Ikibaya cy’Amahoro kibarizwa, Ngendahayo Tumaini Dominique, mu kiganiro Gospel Today ikesha Igihe, yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura no kongera ahasengerwa bigeze ku musozo mu rwego rwo kongera umutekano w’imbaga ituruka hirya no hino.
Ati “Imirimo yo kwagura no kuvugurura Ikibaya cy’Amahoro isa nk’aho igeze ku musozo kuko hari ibikorwa byamaze kubakwa ibindi nabyo bigeze ku musozo.”
Padiri Ngendahayo yavuze ko hamaze kuzura ubwiherero 60 bushya kandi bwujuje ibisabwa, hakozwe umuhanda w’abanyamaguru n’ibinyabiziga wa metero zirenga 500, parikingi nini n’ubusitani burimo ibiti bitandukanye mu rwego rwo gufasha abahasengera kubona umwuka mwiza.
Ati “Twamaze kubaka ubwiherero bushya 60 n’ubwogero, ubusitani, twubatse umuhanda na parikingi nini kandi na byo bigiye kugera ku musozo kugeza ubu hari gushyirwamo laterite no kuyitsindagira.”
Yavuze kandi ko abafite intege nke n’abatameze neza bazajya bicara muri Kiliziya ya Paruwasi ya Ruhango, ashimangira ko hagiye gushyirwamo ‘écrans géants’ kugira ngo zijye zibafasha kureba ibikorwa byo gusenga bibera mu kibaya cy’Amahoro.
Yakomeje avuga ko hazanashyirwaho uburyo bwo kurinda umutekano hakoreshejwe ‘cameras de surveillance’ zifata ibihabera byose mu kongera no kunoza umutekano w’abakirisitu.
Padiri Ngendahayo yasobanuye ko byose bigamije kubahiriza ibyo basabwe na RGB, no kongera umutekano w’imbaga y’abakirisitu bahagana.
Imirimo yo gutunganya no kuvugurura ibyasabwe na RGB, yatangiye ku wa 7 Nyakanga 2025, biteganyijwe ko mu ntangiriro za Ukuboza izaba yarangiye. Icyo gihe RGB izamenyeshwa ko ibyo yasabye byakozwe, abe ari nayo itanga uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa by’amasengesho bihabera.
Ibikorwa by’amasengesho yo mu Kibaya cy’Amahoro mu Ruhango, Kwa Yezu Nyirimpuhwe, byatangiye mu 1991, ubu hakaba hamaze kuba ahantu habera ubukerarugendo nyobokamana hagendwa n’abaturutse imihanda yose, haba muri Afurika no ku Isi, aho ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi haba hateraniye byibura abasaga ibihumbi 100.
