Ethiopia Yongeye Kugarizwa N’icyorezo Cya Marburg
1 min read

Ethiopia Yongeye Kugarizwa N’icyorezo Cya Marburg

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryatangaje ko muri Ethiopia habonetse abantu icyenda bafashwe n’icyorezo cya Marburg kiri mu byica ku muvuduko udasanzwe.

Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2025, yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X.

Dr. Tedros yagize ati “Ethiopia yemeje ko icyorezo cyafashe abantu bagera ku icyenda mu majyepfo y’igihugu ari indwara ya Marburg.”

Ku wa 13 Ugushyingo, OMS yari yatangaje ko mu majyepfo habonetse abantu umunani banduye indwara ishobora kuba ari icyorezo cya Marburg, Ebola cyangwa izindi bihuje ikimenyetso cy’umuriro mwinshi.

OMS yatangaje ko igiye kohereza muri Ethiopia itsinda ry’abatekinisiye 11 bazobereye mu kurwanya ibyorezo, kugira ngo bafashe inzego z’ubuzima za Ethiopia gukurikirana iki cyorezo.

Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima muri Ethiopia bari guhabwa ibikoresho by’ubwirinzi n’ibindi birimo amahema ashyirwamo abari mu kato, kandi ubundi bufasha buzakenerwa buzakomeza gutangwa nk’uko OMS yakomeje ibivuga.

Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima ryatangaje ko rigiye guha Guverinoma ya Ethiopia ibihumbi 300 by’Amadolari byo kuyifasha mu ngamba zihutirwa zo gukurikirana iki cyorezo no kukirwanya.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko uwanduye indwara ya Marburg ashobora gukira ariko iyo adahawe ubuvuzi bwihuse, aba afite ibyago biri hagati ya 26 na 89% byo gupfa.

Iki cyorezo cyibasiye u Rwanda mu mwaka ushize, kuva tariki ya 27 Nzeri. Tariki ya 14 Ugushyingo, Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko kitakigaragara muri iki gihugu. Handuye abantu 66, hapfa 15, abandi 51 barakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *