Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 18 Ugushyingo
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 18 Ugushyingo

Turi ku tariki ya 18 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 322 mu minsi igize umwaka Hasigaye iminsi 43 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Maroc barizihiza ubwigenge babonye bigobotoye ubukoloni bwa Espagne n’ubw’u Bufaransa mu gihe Lativia ho bizihiza ubwo babonye bigobotoye ubukoloni bw’u Burusiya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1905: U Buyapani bwatangiye gukoloniza Koreya.
1977: Ambasade ya Misiri mu Bugereki yatewe n’Abanyeshuri b’Abanye-Palestine.
1992: Hafashwe toni enye (…)

1992: Hafashwe toni enye za cocaine mu ndege yavaga muri Colombia igana mu Birwa bya Maurice.

Mu muziki

2006: Mu kumenyekanisha Album yise “Kingdom Come”, Jay-Z yifashishije indege yihariye abasha kuririmbira mu mijyi irindwi yo muri Amerika mu munsi umwe aho buri hantu yakoreshaga iminota 30.

Abavutse

1922: Luis Somoza Debayle wabaye perezida wa 70 wa Nicaragua.

1945: Mahinda Rajapaksa wayoboye Sri Lanka.

1997: Robert Sánchez, umunya Espagne ukina mu izamu ry’ikipe ya Chelsea mu Bwongereza.

Abapfuye

1991: Gustáv Husák, wabaye perezida wa cyenda wa Tchécoslovaquie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *