Drones zigiye kujya zifashishwa mu gukwirakwiza inkingo mu gihugu hose
4 mins read

Drones zigiye kujya zifashishwa mu gukwirakwiza inkingo mu gihugu hose

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko hari umushinga wanatangiye gukorerwa igeragezwa ugamije gushyiraho uburyo bwo gutwara inkingo hifashishijwe drones mu gihugu hose mu rwego rwo kugabanya izangirika bitewe n’uburyo zibikwamo busaba kwitwararika cyane.

Ibi byatangarijwe mu nama yabereye i Kigali mu Kigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu bijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa, ACES (Africa Center of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain)

Ni inama yahurije hamwe abakora mu rwego rw’ubuzima 200 bo muri Afurika no mu Bwongereza bigira hamwe uburyo inkingo zarushaho kubikwa neza kugira ngo hirindwe izangirika kuko habarwa ko kuri uyu mugabane izigera kuri 30% zangirika zidakoreshejwe.

Umuyobozi wa ACES, Toby Peters, yavuze ko muri Afurika hakiri umubare w’abakeneye inkingo batazibona ariko abantu ntibite n’uko izihagera zitwarwa n’uko zibikwa kandi ari ikintu cy’ingenzi mu ikingira.

Asanga hakwiye gushyirwa ingufu mu ikoranabuhanga mu gufata neza inkingo kandi ritangiza ibidukikije.

Gutanga inkingo ubusanzwe bijyana n’uburyo bwo kuzitwara no kuzibika kuva ku ruganda aho ziza mu buryo bwabugenewe zikabikwa ku rwego rw’Igihugu zikahava zitwawe mu modoka zirimo ‘frigo’ zijya mu bitaro by’uturere nyuma zikajyanwa ku bigo nderabuzima no mu mavuriro y’ibanze.

Umuyobozi mu Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’isesenguramakuru muri RBC, Rukundo Gilbert yavuze ko inyigo yakozwe igaragaza ko ibyo birimo imbogamizi kuko imodoka zitwara izo nkingo nibura rimwe mu kwezi cyangwa mu mezi abiri zikabikwa zitegereje gutangwa.

Avuga ko nubwo bidakunze kuba ariko umuriro uba ushobora kubura zikangirika hakaba hari n’izangirika mu kuzitanga.

Ati “Hari izangirika zitarakoreshwa ariko bibaho gake cyane biri nko kuri 5%. Hari n’izishobora gukoreshwa ntizishire kuko hari uducupa tuvamo inkingo z’abana benshi kandi iyo uzipfunduye ntizishire ntizisubira muri ‘frigo’ kuko nyuma y’amasaha hagati y’ane n’atandatu ziba zabaye uburozi. Hari n’izindi nkingo zisubira muri firigo ariko ntizirenza iminsi 28. Hari n’izidasubiramo ku buryo iyo uzikuyemo ntizishire zipfa ubusa. Ibyo bituma kugeza ubu inkingo zingana na 15% zangirika.”

Rukundo yavuze ko kugeza ubu hari inyigo y’umushinga RBC ihuriyeho n’abafatanyabikorwa barimo Kaminuza ya Birmingham yo mu Bwongereza, wiswe Vaccine Cold Chain wo gukoresha drones za Zipline mu gutwara inkingo hose mu gihugu mu rwego rwo kugabanya izo zangirika.

Ni umushinga watangiye mu buryo bw’igerageza mu mavuriro amwe y’i Rwamagana n’i Muhanga, aho imibare igaragaza ko iyo hakoreshejwe iryo koranabuhanga amavuriro atumiza inkingo akeneye gusa ku buryo muri ‘frigo’ bigabanya hejuru ya 95% by’izabikwagamo.

Ati “Ubusanzwe ku bigo nderabuzima muri ‘frigo’ haba harimo uducupa turi hejuru ya 400 tw’inkingo. Ariko iyo hakoreshejwe drones ku munsi w’ikingira babika gusa uducupa tutarenze 23. Ibyo bituma ziba nke cyane kuko hatabura iziba ziri mu ducupa ari nyinshi ku buryo mu gihe badupfunduye ntizishire, ntakindi zishobora kumara.”

Rukundo yavuze ko kugeza ubu drones zikora mu rwego rw’ubuzima muri rusange zikora ingendo zirenga 150 ku munsi ku buryo hiyongereyeho gutwara inkingo mu gihugu hose basaba ko drones zongerwa.

Ati “Tugenda tuvugana na Zipline ku buryo uko ubushobozi bwiyongera na drones ziyongera. Nk’abashakashatsi turi kwereka inzego bireba uburyo iryo koranabuhanga ari ingirakamaro, ku buryo twifuza ko muri Kamena 2026 amavuriro yose yaba ahabwa inkingo dukoresheje drones gusa gusa hari igice cy’ubushakashatsi kigikomeje.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima muri RBC, Dr. Mukagatare Isabelle, yavuze ko mu kubika inkingo no kuzitanga u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza muri Afurika, atanga urugero ku nkingo za kanseri y’inkondo y’umura zitangwa ku kigero kirenga 90%.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndayishimiye Fabrice yavuze ko gukingira amatungo mu gihugu na byo bihagaze neza ndetse ko byafashije kurandura indwara yitwa Muryamo yafataga inka, kandi ko n’izadutse hari ubushobozi bwo kuzibuza kugera henshi.

Imibare iheruka yo mu 2023 yagaragaje ko Abanyarwanda bakeneye inkingo zibageraho ku kigero cya 96%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *