“Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo yangirize ubuzima bwanjye” Vestine Ishimwe Yagaragaje Ko Yicuza Amahitamo Yagize
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yatunguye abakunzi be ubwo yasangizaga ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ubuzima bubi abayemo n’amarangamutima yo kwicuza. ubukwe yagiranye na Idrissa Jean Luc Ouédraogo.
Ibi uyu muramyikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, abitangaje nyuma y’iminsi 136 bashyingiranywe imbere y’Imana nk’umugore n’umugabo.
Nyuma yo kwemeranya kubana bakanasezerana, ubukwe bw’aba bombi bwakurikiwe n’ubutumwa bw’abantu benshi bavugaga ko Vestine ashatse akiri muto ariko bagakomoza no ku ntera iri hagati y’imyaka y’aba bombi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu Cyongereza, Vestine yavuze ko ari kubaho ubuzima atifuzaga, yemeza ko amahitamo yagize mu buzima bwe atari meza.
Yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bikomeye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo yangirize ubuzima bwanjye.”

Ubutumwa bw’agahinda Vestine yashyize ku rubuga rwa Instagram
Vestine, wumvikana nk’uwicuza cyane, yongeyeho ko mu gihe azongera kubona umugabo bazabana, azabanza kumumenya bihagije n’umuryango we kugira ngo atazongera kugwa mu makosa nk’ayo yabayemo.
Ati “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”
Iyo ugerageje kureba ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram, bigaragara ko yamaze gusiba amafoto ari kumwe n’umugabo we, ikimenyetso kigaragaza ko uyu muhanzikazi wamamaye mu Rwanda mu ndirimo zo kuramya Imana yaba atagishimishijwe n’umubano afitanye n’umugabo wo mu burengerazuba bwa Afurika Idrissa Jean Luc Ouédraogo.
Kuri ubu, Vestine ari muri Canada aho yari amaze igihe mu bitaramo bitandukanye byabereye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, bikaba byarangiye mu mpera z’icyumweru gishize.
Vestine n’umugabo we bari bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma yo kumenyekana ko bari mu rukundo ndetse ko bari banasezeranye imbere y’amategeko.

Vestine n’umugabo we bari bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025
