Inama Mpuzamahanga “Impact 2025” Ihuza Abakristo Izaba Ku Wa 30 Ugushyingo Yitezweho Byinshi
Iyi nama ya 45 yitezweho kwitabirwa n’ibihumbi by’abakirisitu baturutse hirya no hino ku isi, igizwe n’icyumweru cy’amasengesho, inyigisho n’ivugurura ry’umwuka.
Action Chapel International (ACI) yatangaje ku mugaragaro ko ku wa 30 Ugushyingo 2025 ari bwo hazatangira ku nshuro ya 45 inama yayo mpuzamahanga y’ububyutse n’ubusabane bwa Gikristo izwi nka Impact 2025. Iyi nama izabera muri Prayer Cathedral.
Impact, imaze imyaka 45 ikorwa uko bwije n’uko bucyeye, ni imwe mu nama zikomeye kandi zifite ijambo rikomeye mu gihugu cya Ghana no ku mugabane w’Afurika. Yitabirwa n’ibihumbi by’abakirisitu baba baje kwinjira mu cyumweru cyuje kuramya no guhimbaza Imana, amasengesho yo kwinjira mu mwaka mushya, inyigisho z’ubuyobozi ndetse no kwakira ubushobozi bw’umwuka bushya.
Ku wa 17 Ugushyingo, ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri za nyubako za Action Chapel International, Umwepiskopi mukuru akaba n’Umushumba Mukuru wa ACI, Archbishop Nicholas Duncan-Williams, yatangaje insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Let There Be a Performance, ishingiye ku murongo wa Bibiliya uri muri Luka 1:45.
Archbishop Duncan-Williams yasobanuye ko ubutumwa bwa Impact 2025 bugamije kwibutsa abantu Imana isohoza amasezerano yayo ndetse ikabigaragariza abayizera.
Yagize ati: “Muri iyi nama ya 45 ya Impact, hazabaho gusubizwa no kugarurirwa ibintu byatakaye, kandi ubwoko bw’Imana buzarushaho kubona ishyirwa mu bikorwa ry’Ijambo ryayo.”
Iyi nama izitabirwa n’abakozi b’Imana b’icyubahiro bakomeye ku rwego mpuzamahanga, barimo Apostle Joshua Selman, Rev. Eastwood Anaba, Bishop Bernard Ogyiri-Asare, Rev. Dr. Robert Ampiah-Kwofi, Apostle Isi Igenegba na Rev. Dr. David Antwi. Aba bakozi b’Imana bazayobora inyigisho zitandukanye, ubutumwa bw’ubuhanuzi, amasengesho y’ihumure n’ibiganiro bigamije gutegura abakirisitu kugira uruhare rugaragara aho babarizwa hose mu mibereho.
Nk’uko bisanzwe, Impact 2025 izakoresha uburyo bwombi: abifuza kuza mu rusengero bazakira ku buryo busanzwe, mu gihe abandi bazakurikirana ikoraniro hifashishijwe ikoranabuhanga ryateye imbere rya ACI. Abategura iyi nama bavuga ko biteze kwiyongera gukomeye kw’abazayikurikirana ku mbuga mpuzamahanga, bitewe n’uko ACI ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku isi hose.
Impact 2025 itegerejwe nk’umwanya ukomeye wo kongera kwegera Imana, gusubizwa mu mwuka, kongererwa imbaraga, no gutangira imyiteguro y’umwaka mushya ufite imbaraga n’umugisha bisazwe byaranze iri koraniro mu myaka yose 45 rimaze riba.
