Kiyovu Sports yongeye kwitabaza Juvenal Mvukiyehe
1 min read

Kiyovu Sports yongeye kwitabaza Juvenal Mvukiyehe

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Nkurunziza David bwatumiye Juvenal Mvukiyehe mu nama idasanzwe izaba kuri uyu wa Gatanu wa tariki 11 Nyakanga 2025.

Ni inama izaba igamije kugaragaza isura ya Kiyovu Sports kugeza ubu no kuganira ku iterambere rirambye rya Kiyovu Sports.

Juvenal Mvukiyehe atumiwe nyuma y’uko yari amaze igihe yaravuye muri iyi kipe ndetse afata umwanzuro wo gushinga ikipe ye.

Uretse ibi byose , Kiyovu Sports ifite ibibazo by’imyenda byanatumye Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA) ibafatira ibihano byo kutagura abakinnyi.

Gusa ikipe ya Kiyovu Sports iherutse kugirana amasezerano y’ubwishyurane na Blanchard Ngaboniziza byatumye ibihano byayo byo kutandikisha abakinnyi bishingiye kuri we bikurwaho.

Ibi byakozwe ndetse bimenyekana tariki 27 Kamena 2025, nubwo bidasobanuye ko ibihano byose byakuweho kuko mu itangazo rya FIFA ryemezaga ko ibihano bishingiye kuri uyu mukinnyi ari byo byakuweho gusa.

Kiyovu Sports ifite ideni rya Miliyoni 157 z’amafanga y’u Rwanda bigaragara ko ntayandi mahitamo ahari usibye kwishyura kugira ngo ikomorerwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *