Twibuke ibihe bidasanzwe by’igitaramo ‘Unconditional Love Season 1’ Niho Bosco Nshuti yahishuriye bwa mbere umukunzi we!
3 mins read

Twibuke ibihe bidasanzwe by’igitaramo ‘Unconditional Love Season 1’ Niho Bosco Nshuti yahishuriye bwa mbere umukunzi we!

Umuhanzi wubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, ari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo gikomeye yise “Unconditional Love Live Concert – Season 2”, gitegerejwe n’abatari bake. Iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali, kikaba kije nyuma y’igihe kinini gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki we, dore ko giheruka kuba mu 2022.

Uyu mwaka, Bosco azaba anizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki, kuva yasohora indirimbo ye ya mbere mu 2015. Hazanamurikwamo album ye ya kane yise ” Ndahiriwe”. Abazitabira bazasusurutswa n’indirimbo ze ndetse n’abahanzi batandukanye barimo Aime Uwimana, Ben & Chance, mu gihe ijambo ry’Imana rizigishwa na Pastor Hortense Mazimpaka.

Amatike n’aho kuyagura

Amatike yo kwinjira yamaze kujya ku isoko binyuze ku rubuga www.bosconshuti.com, ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

  • Bronze: 5,000 Frw
  • Silver: 10,000 Frw
  • Golden: 20,000 Frw
  • Platinum: 25,000 Frw
  • Table (ameza y’abantu 8): 200,000 Frw

Ahandi amatike aboneka harimo: inyarwanda.com (La Bonne Adresse), Samsung 250 (Kisimenti), Air Watch (hafi ya Simba yo mu mujyi), Sinza Coffee (Kinamba), na Camellia (kwa Makuza, CHIC no Kisimenti).

Twibuke Season 1: Uko byari bimeze

Ku wa 30 Ukwakira 2022 Bosco Nshuti yakoze igitaramo cy’amateka cya mbere yise “Unconditional Love Live Worship Concert” cyabereye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyibukirwa cyane kuko ariho yahishuriye imbaga umukunzi we Vanessa Tumushime, ndetse icyo gihe bari bamaze gutegura ubukwe bwabaye ku 19 Ugushyingo 2022.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abakozi b’Imana nka Pasiteri Desire Habyarimana, Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, ndetse n’abaramyi bamenyekanye nka James na Daniella, Prosper Nkomezi, Alarm Ministries, Josh Ishimwe, Mani Martin, n’umukinnyi wa filime Bamenya n’abandi.

Gitaramo cyatangiye ahagana saa 16:30 na Alarm Ministries baririmba indirimbo zakunzwe cyane nka “Ijambo rye rirarema” na “Uko sawa”. Bakurikiwe na Josh Ishimwe, wari kumwe n’ababyinnyi b’amagorago, aririmba indirimbo zirimo “Reka ndate Imana Data”, “Rumuri rutazima” n’izindi.

Ku isaha ya 18:20, Bosco Nshuti yageze ku rubyiniro, ashimira ababyeyi n’abavandimwe ndetse atangirana isengesho. Yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe cyane nka “Ni muri Yesu”, “Yishyuye imyenda”, “Yanyuzeho umutima”, “Uhimbazwe Yesu”, n’izindi. Muri icyo gihe, yahamagaye umukunzi we ku rubyiniro, abwira abantu ko ariwe bagiye kurushinga, ibintu byashimishije cyane abari aho.

Pasiteri Desire Habyarimana yakurikiyeho, atanga ijambo ry’Imana ryibanze ku rukundo, imbabazi n’ubuntu bw’Imana. Yaboneyeho gusaba abantu kurenga amadini, bakibuka ko bose ari abana b’Imana.

Alexis Dusabe nawe yaririmbye indirimbo ze zamenyekanye nka “Kuki turira” na “Njyana i Gorogota”, afashwa n’abari aho mu kuzisubiramo.

Abaramyi James na Daniella baje ku rubyiniro saa 20:30, bakirwa n’ibyishimo byinshi. Baririmbye indirimbo nka “Nubu niho ndi”, “Yongeye guca akanzu”, “Isezerano” n’izindi. Bosco Nshuti yongeye kubasanga ku rubyiniro, bafatanya kuririmba indirimbo “Nzamuzura” na “Ibyo ntunze”.

Mu gusoza, Bosco yashimiye cyane abitabiriye, abasaba ko bazagaruka no mu bindi bitaramo bizakurikiraho.

Bosco Nshuti mu muziki

Bosco yatangiye kumenyekana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “IBYO NTUNZE”, aza gukomeza kwamamara mu ndirimbo nka “Yanyuzeho”, “Ukwiye amashimwe”, “Inyembaraga”, “Umusaraba” n’izindi. Azwiho ubuhanga mu guhuza indirimbo n’ijambo ry’Imana, ndetse akagira ubutumwa buhumuriza imitima. Kugeza ubu amaze gusohora Albums eshatu: Ibyontunze, Umutima, Ni MURI Yesu, naho iya kane “Ndahiriwe” izamurikwa muri iki gitaramo gitegerejwe.

Ntuzacikwe!

“Unconditional Love Season 2” ni urubuga rwo kuramya Imana no gusangira urukundo rwayo rudasanzwe, ndetse ni umwanya mwiza wo gushyigikira Bosco Nshuti mu rugendo rw’imyaka 10 y’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *