
Muzaze dusyonyore Satani: Umuraperi Bushali yatumiye abantu mu gitaramo cya Bosco Nshuti
Umuraperi w’icyamamare mu Rwanda Bushali, uzwi cyane mu njyana ya Kinyatrap, yatunguye benshi ubwo yagaragazaga urukundo n’inkunga akomeje guha ivugabutumwa binyuze mu muziki. Bushali, unafite inkomoko ikomeye mu muziki wa Gospel, yatanze ubutumwa bukomeye asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kuzitabira igitaramo gikomeye “Unconditional Love Season 2” cya Bosco Nshuti, yise “Mwene data wamenye Imana”.
Bushali yavuze ko yishimiye kuzitabira iki gitaramo cyo kuramya Imana, ndetse yagaragaje ko afite umwihariko wo kuba yarakuririye mu itorero ADEPR, aho yatangiye umuziki muri Maranatha Choir yo muri ADEPR Segem i Gikondo. Mu mwaka wa 2020, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, Bushali yavuze ko Gospel ariho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika mbere yo kwinjira mu njyana ya rap.
Iki gitaramo gikomeye cya Bosco Nshuti gitegerejwe cyane mu Mujyi wa Kigali kizaba ku Cyumweru taliki 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Kizahuza abaramyi bakomeye barimo Bosco Nshuti ubwe, Aime Uwimana, na Ben & Chance.
Uko ushobora kubona itike
Amatike yo kwinjira ari kugurishwa ku rubuga www.bosconshuti.com, ndetse no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali:
- InyaRwanda.com Office
- Samsung 250 (Mu mujyi)
- Samsung 250 (Kisimenti)
- Camellia (CHIC)
- Camellia (Kisimenti)
- Camellia (Makuza Plaza)
- Sinza Coffee (Kinamba)
- Air Watch (Near Simba Town)
Ushobora kandi guhamagara nimero 0788880901 cyangwa 0788543650 bakakuzanira itike aho uri hose muri Kigali.
Bushali, unafite indirimbo zikunzwe nka “Ku Gasima”, “KinyaTrap” n’izindi, yagaragaje ko n’ubwo akunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop, umutima we ugihimbaza Imana kandi ko yishimira gushyigikira ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwimerere.
Iki gitaramo ni umwanya udasanzwe wo guhurira hamwe n’abandi mu kuramya Imana no gusangira ubutumwa bw’urukundo rwayo rudasanzwe.