
Impamvu ikomeye yatumye umuramyi Prince Salomon akora indirimbo aherutse gushyira hanze yise”God Thank you”
Prince Salomon, umuramyi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, yasohoye indirimbo nshya yise God Thank You (Ndagushimira Mana), ifite ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yamukoreye byose, yaba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye yanyuzemo.
Avuga ko yanditse iyi ndirimbo afite umutima wuzuye ishimwe. Hari byinshi Imana yamukoreye bigiye bitandukanye ariko umutima we wakomeje ushimira Imana, ku bw’ibyo yahisemo kwandika indirimbo kugira ngo abikore mu buryo butazibagirana, ashime Uwiteka mu ijwi rye n’umuziki we.”
Iyi ndirimbo ivuga by’umwihariko ku rukundo rw’Imana no kuyishimira nubwo ubuzima bushobora kutaba butunganye. Ni indirimbo ifite umwihariko kuko yibutsa buri wese ko gushima Imana bidategerezwa kuba mu byishimo gusa, ahubwo no mu bihe bigoye umuntu ashobora kwibuka ko hari byinshi Imana yakoze.
Akomeza avuga ko yashaka ko iyi ndirimbo yibutsa abantu ko gushimira Imana bidategerezwa kuba igihe byose byagenze neza gusa. Ahubwo no mu gihe turi mu rugamba, twibuke ko hari byinshi Imana yakoze. Iyo ushoboye guhumeka, ubasha kugenda, ukagira amahoro, ibyo byose ni impamvu yo kuvuga ‘God Thank You’.”
Amashusho y’iyi ndirimbo na yo agaragaza urugendo rwo kwizera, Prince Salomon avuga ko atari ibintu byoroshye kuyategura, ndetse ngo mbere yo kuyikora yabanje gutekereza ko bitazashoboka maze yiyambaza imana ayisaba ko niba iyi ndirimbo ari yo yayimuteye ku mutima igomba no kumufasha kuyitunganya kandi avuga ko Imana yabimufashijemo ikabikora. Aho iyi ndirimbo God Thank You iri kuri YouTube, ndetse no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify na Apple Music.
Prince Salomon mu butumwa agenera abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, agira ati “Ushobora kuba ufite byinshi ubura, ariko se ibyo ufite urabibona? Wigeze gushimira Imana? Iyi ni indirimbo igufasha kubona impamvu yo kuvuga uti “God, Thank You”.
Uyu muhanzi yaririmbye izindi ndirimbo zirimo La vie, Bindimo, Kare n’izindi, aho hariizo yagiye afatanya n’abandi bahanzi.