“Umucunguzi” Indirimbo nshya ya Serge Iyamuremye ft Miss Dusa ivuga ku ntsinzi ya Yesu n’agakiza ku bamwizera
Serge Iyamuremye, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umucunguzi” afatanyije na Miss Dusa. Iyi ndirimbo nshya ishimangira ubutumwa bw’icyizere, agakiza no guhinduka mu izina rya Yesu Kristo, umutsinzi w’isi n’urupfu. Indirimbo “Umucunguzi” yuzuyemo amagambo akora ku mutima, atanga ubutumwa bukomeye ku bemera […]
“Maria” indirimbo nshya ya Ambassadors of Christ Choir, bongera kwibutsa ko Yesu asana imitima kandi agahindura amateka mabi.
Korali y’icyitegererezo muri Afrika y’Iburasirazuba, Ambassadors of Christ Choir, yasohoye indirimbo nshya ifite izina ridasanzwe n’ubutumwa burimo ububasha bwo gusana imitima: “Maria.” Maria, ni indirimbo ivuga ku rugendo rw’umugore w’i Magdala, Maria, wamenyekanye mu mateka nk’umunyabyaha, ariko wanagiriwe ubuntu n’Umukiza Yesu Kristo. “Maria” si indirimbo isanzwe, ni inkuru y’umugore wakuweho urubanza n’iteka abantu bamuciriye, agahabwa […]
Korali Abakorerayesu (ADEPR Rukurazo) yongeye gusubiza ibyiringiro imitima y’abakunzi b’Umusaraba binyuze mu ndirimbo nziza cyane yitwa “Njye Nzi Neza”.
Korali Abakorerayesu ikorera umurimo w’Imana ku Itorero ADEPR Rukurazo, yongeye gutanga umusanzu ukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo nshya yise “Njye Nzi Neza ” . Ni indirimbo ikoze mu buryo buhebuje, itanga ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera Kristo no guhamya ko hari iherezo ryiza ririndiriye abamwizeye. Mu magambo yayo yuzuyemo ihumure, iyi ndirimbo itangirana n’ihamya […]
Indirimbo 7 zagufasha kuryoherwa na Weekend yawe
Muriki cyumweru turi gusoza, abaramyi baririmba idirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda bongeye kwerekana ko bagenda batera imbere mukwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana, ndetse nogukomeza gukora ku mitima yabakunzi ba Gospel mu Rwanda. Dore urutonde rw’indirimbo zirindwi za mbere zasusurukije imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana iki cyumweru. 1. “Emmanuel” Vestine na Dorcas Indirimbo iyoboye […]
Cryso Ndasingwa na Sharon Gatete bitegura kurushinga batangiye gahunda yo kuririmbira hamwe nka Couple
Mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rurimo kugenda rushyira imbere kuramya Imana mu buryo bushya kandi bwagutse, Cryso Ndasingwa na Sharon Gatete, basanzwe bazwi mu muziki wa gospel, batangije Worship Session yihariye bise Kinyarwanda Worship Medley – Episode1. Ni igikorwa batangiye nk’umugambi w’urugendo rwabo nk’abitegura kurushinga, aho bifuza gusangiza Abanyarwanda indirimbo ziramya Imana mu rurimi kavukire, […]
Upendo Choir yongeye gushima Imana binyuze mu ndirimbo ‘Wafukuye Iriba’ ndetse bongera guhembura imitima ya benshi
Upendo Choir, izwiho indirimbo zifite amagambo akora ku mutima no kuramya Imana mu buryo bwimbitse, yagarukanye indirimbo nshya yise “Wafukuye Iriba”, yibutsa abizera uburyo Imana idahwema gukiza, gutabara no kwita ku bantu bayo mu bihe bikomeye. Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo yuje ishimwe n’igitangaza cy’ibyo Imana yakoze, aho abahanzi baririmba bagira bati: “Ni Yesu wabikoze, ni […]
Hoziana Choir ADEPR Nyarugenge Yongeye gushimangira ko dukeneye kubana n’Imana ibinyujije mu Indirimbo ” Ndashaka ko Tubana”
Korali Hoziana ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Nyarugenge yongeye gushimangira ubushake bwayo bwo gutanga ubutumwa bwiza bukora ku mitima binyuze mu ndirimbo nshya bise “Ndashaka Ko Tubana”, yuje amagambo y’ubusabane bukomeye hagati y’umuntu n’Imana. Iyi ndirimbo ni isengesho rikomeye riyobowe n’umwuka w’okwiyambaza Imana, aho igizwe namagambo asaba Imana kuturema umutima mushya, kumwezwa no […]
Alex Dusabe agiye kwizihiza imyaka 25 mu muziki binyuze mu gitaramo “Umuyoboro 25 Years Live Concert”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alex Dusabe, yatangaje igitaramo gikomeye yise “Umuyoboro 25 Years Live Concert”, kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali). Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo gushimira Imana yamuhamagaye, ikamushyigikira mu rugendo rw’imyaka 25 amaze mu muziki wivugabutumwa. Alex Dusabe yavuze ko yahisemo […]
Healing Worship Team yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nshoboza Mana”, ubutumwa bwiza bw’ihumure n’imbaraga zo kwizera
Healing Worship Team, imwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo kubera indirimbo zayo ziramya zikanahimbaza Imana, yongeye gutungura abakunzi bayo ishyira hanze indirimbo nshya yitwa “Nshoboza Mana”, igaragaramo amagambo akomeye asaba Imana ubufasha n’imbaraga mu rugendo rw’umwuka. Mu magambo agize iyi ndirimbo, harimo igika cyuzuye isengesho ryimbitse rigira riti: Ngwino umbere amahoro […]
“Ibisingizo Live Concert” Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge yatumiye Abanyarwanda bose mu giterane cy’ivugabutumwa
Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, iri gutegura igitaramo cy’ivugabutumwa n’ishimwe cyiswe “Ibisingizo Live Concert”, kizaba ku itariki ya 27 na 28 Nzeri 2025. Iki gitaramo kitezweho byinshi, cyane cyane mu rwego rwo kugarura imitima y’abantu ku Mana binyuze mu ndirimbo zisingiza, zubaka, kandi zuzuye umutima w’ishimwe. INTEGO NYAMUKURU: Kuramya no […]