Musenyeri Papias yagaragaje agahinda aterwa n’abana bafungiye ibyaha byo gufata ku ngufu
Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yasabye ababyeyi, abayobozi, Kiliziya n’umuryango Nyarwanda muri rusange kongera imbaraga mu kurinda abana no gukumira ibyaha bikorwa n’abakiri bato. Musenyeri Papias yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Urubyiruko ryabereye muri Diyosezi ya Byumba. Mu gihe cy’iminsi ine y’iri huriro, urubyiruko rwagize […]
N’uyu munsi iyo mbyibutse birambabaza: Urubyiruko rukomeje guhura n’ibikomere byo gutandukana n’abo bakundaga
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko ikibazo cyo gutereranwa cyangwa kubabazwa n’urukundo no kugira ububabare bw’urukundo ari ikibazo gikomeje kugaragara nk’imwe mu mbogamizi zikomeye zugarije urubyiruko, aho rimwe na rimwe gishobora gutera agahinda gakabije, kwiheba ndetse no kugira ibitekerezo byo kwiyambura ubuzima iyo kidafatiwe ingamba hakiri kare. Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru PLOS ONE […]
“Hari urukundo rw’ukuri ariko rutagenewe kuramba iteka”_Chizzy Francis agaruka ku gutandukana kwa Bella na Sheggz
Chizzy Francis yagize icyo avuga ku gutandukana kwa bagenzi be Bella Okagbue na Sheggz Olusemo, abasaba bombi guhitamo amahoro aho gukomeza amakimbirane. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Chizzy yemeye ko umubano wabo wari wubakiye ku rukundo nyakuri, ibihe byiza basangiye ndetse n’imbaraga bombi bawushyizemo. Icyakora, yavuze ko iyo icyizere n’icyubahiro bitakibashije kubungwabungwa, gukomeza gutsimbarara […]
Nyuma y’imyaka 34 babana bitemewe n’amategeko, Mudenge na Vestine bakoze ubukwe bafashijwe na ADEPR
Mudenge Hamisi na Mujawayezu Vestine bamaze imyaka 34 babana, bakoze ubukwe nyuma y’igihe kirekire bategereje amahirwe yo gusezerana, babifashijwemo na ADEPR Paruwasi ya Remera. Aba bombi bari mu miryango 196 yasezeranye imbere y’Imana n’imbere y’amategeko mu muhango wabereye kuri Paruwasi ya Remera, mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026. Muri […]
Nta muntu ntinya_ Cardinal Onaiyekan yanze kwisubiraho ku byo yavuze kuri Guverinoma ya Nigeria
Cardinal John Onaiyekan, wahoze ari Arikiyepisikopi wa Abuja muri Nigeria, yavuze ko adatinya Guverinoma cyangwa kunengwa na Perezida Bola Tinubu, ashimangira ko ibyo yatangaje ku bibazo byugarije Abanya-Nigeria yabivuze agamije kuvuga ukuri, aho gushimisha abayobozi. Onaiyekan yabivuze ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, asubiza ku kunengwa n’Ibiro bya Perezida nyuma y’ibitekerezo yatanze ku […]
Uko umara umwanya munini kuri telephone niko wiyongerera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije
Ubushakashatsi bwakozwe muri Colombia bwerekanye ko gukoresha telefone zigezweho igihe kinini bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rumara amasaha arenga atanu ku munsi kuri telefone rufite ibyago biri hejuru ku kigero cya 43% byo kugira umubyibuho ukabije. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 1,060 biga ibijyanye n’ubuzima […]
Abakristu ntibagomba gushingira ubwiza bwabo ku isura n’imyaka_Papa Leo XIV
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye abakirisitu kudashyira ubwiza ku isura n’imyaka, ahubwo bakabushingira ku rukundo, ukwemera n’ubuzima bw’umutima Papa Leo XIV yavuze ko umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ari umwanya wo kwibutsa abakirisitu ko ubwiza nyakuri bw’umuntu butagarukira ku isura cyangwa ku busore, ahubwo bushingira ku buzima bw’umutima, urukundo n’ukwemera. Ibi yabivugiye […]
Tuzabe ba bandi bagaruka gushimira Imana_Pastor Jimmy Muyango
Pastor Jimmy Muyango, uyobora PEACE PLAN itegura igiterane cya Rwanda Shima Imana, yasabye Abanyarwanda kuzitabira igiterane kizabera muri Stade Amahoro ku wa 16 Kanama 2026, bagafatanya gushimira Imana ku byo yabakoreye. Ibi yabivugiye muri ADEPR Remera, mu butumwa yatanze ari kumwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïes Ndayizeye. Muyango yavuze ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi […]
ADEPR: Kwishima udafite ubwenge nta byishimo nyakuri birimo
Itorero rya ADEPR ryashimye icyemezo cya Leta cyo guhagarika inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge no gukumira izinjizwa mu Rwanda, rivuga ko ari intambwe ikomeye mu kurinda Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga z’akabya. Umushumba Mukuru wa ADEPR akaba n’Umuvugizi waryo, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabivuze I Kigali mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguraga Igiterane cya Rwanda Shima […]
Papa Leo XIV yasabye abakirisitu gukomeza kwizera mu bihe bikomeye
Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kudacika intege mu bihe by’ibigeragezo, ahubwo bagakomeza kwizera no kwiringira Yezu, kuko ukwemera gushobora kubafasha kubona amahoro n’imbaraga mu bibazo bahura na byo. Ibi yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yayoboraga isengesho rya Angelus imbere y’abakirisitu n’abasuye Vatican bari bateraniye ku Rwibutso rwa Mutagatifu Petero i Roma. […]