Nimba nawe ufite ibi bimenyetso menya ko urwaye indwara y’agahinda gakabije
Bimwe mu bimenyetso bigaragazwa n’abahanga mu by’ubuvuzi biranga umuntu ufite ikibazo cy’agahinda gakabije. Hagendewe ku byo ikigo gishinzwe ubuzima ku isi (WHO:World Health Organsation) gitangaza, Indwara y’agahinda gakabije ikunze kubaho mu buzima bwa benshi. Iyi ndwara ifite ibimenyetso by’uko umuntu aba afite agahinda kenshi cyangwa atishimira gukora ibikorwa byishimisha ku gihe kirekire. Bakomeza bavuga ko […]
U Rwanda mu bufatanye bugamije guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Malaysia hagamijwe guteza imbere ikoreshwa rya AI mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, nk’intambwe ikomeye mu kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 31 Nyakanga 2025 i Dubai, ari mu mujyo wo kwimakaza amahame y’Urwego Rushinzwe Impinduramatwara ya Kane […]
Abantu benshi bakunda kubikora iyo bari mu bwogero kandi bikurura ibyago byinshi bikomeye
Nubwo kujya koga ari kimwe mu bikorwa biruhura umubiri bikanawugirira isuku iwurinda indwara, hari ibintu abantu bakunda gukora mu bwogero bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko mu gihe umuntu agiye muri icyo gikorwa cy’isuku bakwiriye kwitwararika cyane bitaba ibyo ukwari ukugirira neza umubiri bikawukururira ibibazo. Bimwe mu bintu bishobora kugira […]
Kiliziya Gatolika isanga inama ya SECAM Ibafasha mu gukomeza umurage w’ukwemera, ukwizera no kudacika intege
Ni bimwe mu byagarutsweho mu Ihuriro ry’Inama ya 20 y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), yitabiriwe n’abakaridinali, abasenyeri ndetse n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika. Nyiricyubahiro Cardinal Peter Kodwo Appiah Turkson, Umunya-Ghana ukorera ubutumwa i Roma, ni we watuye igitambo cya Misa itangiza inama ya SCEAM, muri Paruwasi ya Regina Pacis. Uretse Minisitri w’Intebe, […]
“Hambere baganuraga ibijyanye n’imbuto gakondo ariko ubu byaragutse” Uwiringiyimana Jean Claude agaruka k’Umuganura
Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco, Uwiringiyimana Jean Claude agaragaza ko Umuganura urenze kuba ari umuhango gusa ahubwo ari ukuzirikanana nk’Abanyarwanda, bafashanya, bishimira ibyo bagezeho n’aho bitagenze neza hakabaho kwigaya ugamije kubikosora mu mwaka ukurikiyeho. Ibi Uwiringiyimana arabigarukaho mu gihe kuri uyu wa 01 Kanama 2025, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, baba […]
Abahanga mu buvuzi muri Afrika mu ngamba zo kunoza no koroshya ubushakashatsi
Abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaje ko muri Afurika kwemerera abantu gutangira ubushakashatsi ku miti n’inkingo bitinda cyane, bigatuma iterambere ry’ubuvuzi ridindira. Mu gihe byari bikwiye ko uruhushya ruboneka mu mezi abiri, muri Afurika usanga bitwara amezi icyenda cyangwa se imyaka ibiri, uretse mu bihugu bike, aho nko mu Rwanda ubu bitwara iminsi 67 gusa. Mu rwego […]
Ubushakashatsi: Kuki atari byiza Guha abana telephone batarageza imyaka 13?
Ubushakashatsi bushya bwasohowe n’ikigo cyitwa Sapien Labs cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko abana batangiye gukoresha smartphones mbere y’imyaka 13 bashobra guhura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe mu gihe bakuze. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 27,000 bafite hagati y’imyaka 18 na 24 mu bihugu 190, bwagaragaje ko abana bahawe smartphones bakiri bato […]
Ni gute ababyeyi barera abana babo bibereye umuco Nyarwanda? ‘From Boys to Men’_ Maggie Dent
Mu muryango nyarwanda, kurera umwana si ukumwigisha gusoma no kwandika gusa, ahubwo ni ukumutoza kuba umuntu wujuje ubupfura, ubumuntu no kumenya kubana n’abandi mu mahoro. Muri iki gihe Isi ihura n’ibibazo by’ubusumbane, ihohotera n’amakimbirane, ikoranabuhanga riyobya benshyi ndetse n’ibindi byinshi biyobya benshi, ababyeyi bafite inshingano ikomeye yo gutegura abana babo, kugira ngo bazavemo abagabo bashoboye […]
Umuburo w’Umuyobozi wa OpenAI ku bakoresha ChatGPT
Umuyobozi wa OpenAI igenzura ChatGPT, Sam Altman, yaburiye abantu baganiriza iri koranabuhanga amabanga yabo kuko ashobora kugezwa mu nkiko. Mu kiganiro ’This Past Weekend Podcast’, Altman yavuze ko ChatGPT idafite ubushobozi bwo kurinda amakuru, nubwo ikoreshwa n’abatari bake barimo n’abana bayifata nk’umujyanama. Altman yakomeje avuga ko abantu badakwiye kwitega ko ibiganiro bagirana na ChatGPT birinzwe, […]
Abenshi bakomoko mu miryango y’abaherwe. Abakire 10 bakiri bato
Muri uyu mwaka wa 2025, urutonde rw’abaherwe ku isi rugaragaraho abakiri bato bafite ubukire buhanitse rwagaragaje ko abakiri munsi y’imyaka 30 bafite ubutunzi buhagije ari bake cyane, kuko ari 21 gusa ku isi hose. Aba bakiri bato bafite ubukire bwinshi, benshi baturuka mu miryango ikize cyane, mu gihe abandi ari abashoramari b’ikoranabuhanga bagize amahirwe yo […]