Papa Leo XIV yasabye Abanyakoreya gutegurira urubyiruko ubutumwa bw’amahoro
Papa Leo XIV yasabye abapadiri n’abiyeguriyimana bo muri Koreya y’Epfo kuzaba abahamya b’ibyiringiro ku rubyiruko ruzitabira Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko uzabera i Seoul mu 2027, anabasaba kugira uruhare mu gukiza ibikomere by’amacakubiri amaze imyaka myinshi mu gice cya Koreya. Ibi yabivuze ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga i Vatikani abapadiri, ababikira n’abandi biyeguriyimana bagera kuri […]
Papa Leo XIV yasabye Kiliziya kwakira abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Papa Leo XIV yasabye Kiliziya Gatolika kurushaho kwakira no guherekeza abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, asaba ko badahabwa akato cyangwa ngo bakorerwe ivangura kubera ibibazo banyuramo. Ibi Papa Leo XIV yabivugiye muri videwo yiswe “Pray with the Pope”, ijyanye n’umugambi we w’isengesho ry’ukwezi kwa Ukwakira 2026 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ku murimo wo […]
Emeka Njeako yasabye abateganya gushakana kubanza kumenya mbere yo gufata icyemezo
Umugabo witwa Emeka Njeako yatangaje ko yatandukanye n’umugore we nyuma y’amezi icyenda gusa bakoze ubukwe, avuga ko ibyabaye byatumye asaba abateganya gushaka kubanza kumenyana bihagije mbere yo gufata icyo cyemezo. Njeako yabitangaje ku rubuga rwa Facebook, aho yashyizeho ifoto yafashwe ku munsi w’ubukwe bwe, avuga ko ubu yamaze gutandukana n’umugore we. Ati: “Natandukanye n’umugore wanjye […]
Padiri Jean François Uwimana agarutse n’indirimbo nshya ‘Umwami Wanjye’ nyuma y’iminsi 388
Nyuma y’umwaka n’iminsi 23, ihwanye n’iminsi 388, Padiri Jean François Uwimana yongeye gusohora indirimbo nshya yise “Umwami Wanjye.” Padiri Jean François Uwimana, umupadiri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo uri gukorera ubutumwa i Burayi, yongeye gusubira mu muziki n’indirimbo “Umwami Wanjye” yasohoye ku wa 1 Ukwakira 2026. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, ikaba yarakozwe […]
Emmanuel Dangana wahoze ari Senateri ku myaka 70 yakoze ubukwe n’umukobwa w’imyaka 18
Uwahoze ari Umusenateri uhagarariye Kogi East muri Nigeria, Emmanuel Dangana Ocheja, w’imyaka 70, yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Winifred ufite imyaka 18, ishyingiranwa ryakuruye impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga kubera itandukaniro ry’imyaka irenga 50 hagati y’aba bombi. Amashusho y’ibirori by’ubukwe bw’uyu munyapolitiki n’umugore we mushya yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, agaragaza Ocheja na […]
Korali de Kigali igiye kwizihiza imyaka 60 mu muziki wo kuramya Imana
Korari de Kigali iri kwitegura kwizihiza imyaka 60 imaze ikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 20 Ukuboza 2026. Korali de Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1966, aho yashinzwe hashize imyaka ine u Rwanda rubonye ubwigenge. Yatangiye urugendo rwayo ku wa 15 kanama 1966. Mu rwego rwo […]
Korari Hermon ADEPR Rubona yasubiyemo indirimbo Amatunda yibutsa abakiristu urukundo rwa Kristu
Korari Hermon yo muri ADEPR Rubona yashyize hanze indirimbo ‘Amatunda’, indirimbo igaruka ku rukundo ruhebuje rwa Kristo n’abamwizera. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku isano ya Kristo nk’Umukwe n’Itorero nk’Umugeni we. Igitekerezo cyo gukora Amatunda cyaturutse ku gusoma Ijambo ry’Imana, cyane cyane amagambo yo mu Ndirimbo ya Salomo. Théopiste, umwe mu baririmbyi b’iyi Korari wari […]
Umubikira Gina King yanenze abavuga ko ababikira ari abagore babuze abagabo cyangwa badafite isura nziza
Gin King yavuze ko ubuzima bwo kwiha Imana ari umuhamagaro wihariye, atari amahitamo y’abagore bananiwe kubona abo bashakana na bo cyangwa ababajwe n’urukundo. Uyu mubikira yagaragaje ko imyumvire nk’iyi idakwiye, asobanura ko ubuzima bw’ababikira atari ubuhungiro bw’abagore bananiwe kubona abagabo, ahubwo ko ari ihamagarwa ryihariye umuntu ahitamo kugira ngo yiyegurire Imana. Mu butumwa yasangije abantu […]
Urimube Bonavanture yagizwe umuyobozi w’inama nkuru y’Itorero ADEPR
Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) ryashyizeho ubuyobozi bushya bw’Inama Nkuru yarwo, aho Bonaventure Urimube yagizwe Umuyobozi mushya, mu gihe Uwineza Gladys yagizwe Umuyobozi Wungirije. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Itorero ADEPR, impinduka zabaye nyuma y’uko abari basanzwe kuri izi nshingano barangije manda yabo. Nsanzabozwa Pascasie wari Umuyobozi w’Inama Nkuru ya ADEPR yasoje manda ku wa […]
Umwepiskopi wa Kabgayi yijeje abakristu ubufatanye mu kubaka Ingoro ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya
Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yatangaje ko Diyosezi izafatanya na Paruwasi ya Ruyenzi mu mushinga wo kubaka Ingoro yihariye ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, izaba igicumbi cy’isengesho n’inyigisho ku butarasamanywe Icyaha bwa Bikira Mariya. Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yijeje abakristu ba Paruwasi ya Mutagatifu Stanislas wa Yezu na […]