Menya akamaro k’ubunyobwa ku buzima bwawe: Ubushakashatsi
Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane ku isi, buzwiho kugira uburyohe burimo gusharira byoroheje kandi bushobora gukoreshwa mu buryo bwinshi nko mu ifunguro risanzwe, amavuta, amasosi no muri peanut butter. Uretse uburyohe bwabwo, ubunyobwa burimo intungamubiri nyinshi nka magnesium, folate, na vitamini E. Ibi byatumye benshi bibaza niba koko ari bwiza ku buzima, cyane […]
Harimo no gutinya ko ubucuti bari bafitanye bwangirika! Impamvu abasore benshi batinya gutereta
Mumaze igihe muganira, ubucuti mufitanye rwose ni bwiza kandi bumaze kugera ku rwego rushimishije, ariko n’ubwo umaze igihe kirekire umukunda, ubibona ko nawe ashobora kuba agukunda, nta n’umwe urabwira undi ko amukunda. Uramukunda cyane, ariko wabuze aho uhera ubimubwira. Ibi rero si urw’umwe, hari n’abandi bafite ikibazo nk’iki. Bamwe mu basore batinya gusaba urukundo kubera […]
Nifuzaga ko buri muntu yamenya Yesu Kristo_Boaz Congera umuramyi umaze iminsi ashyize hanze indirimbo My One and Only Savior
Boaz Congera ni umuramyi utuye i Phoenix muri Leta ya Arizona, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asengera muri Hope of Life International Church, akaba akiri ingaragu. Boaz ari mu nzira yo gukomeza kwiga umuziki mu ishuri ryabigenewe. Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki akiri umwana, aho yatangiye kuririmba no gucuranga afite imyaka 9, kubera ishyaka n’urukundo […]
“Mushimire Imana muri byose, kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu” (1Abatesalonike:5:18) Ubutumwa bw’indirimbo nshya y’umuramyi Cadet Mazimpaka
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jean Bosco Mazimpaka wamenyekanye ku izina rya Cadet Mazimpaka, ni umugabo wubatse washakanye na Caline Karanganwa, bakaba bafitanye abana 3, aho batuye muri Canada, mu Ntara ya Québec. Cadet, avuga ko yatangiye kwiga gucuranga gitari afite imyaka nka 15 gusa, mu gihe kuririmba nabyo asa nk’aho yabitangiriye rimwe no […]
“Byari nk’aho ndi mu cyumba cy’ibitaro kugeza ubwo satani yigeze kumbwira ngo niyambure ubuzima” – umuramyikazi Chidinma
Umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane ‘Jehovah Overdo’ wo muri Nigeria, Chidinma Ekile, yatangaje ubuhamya bukomeye bwerekana intambara ikomeye yo mu buryo bw’umwuka yanyuzemo, ubwo yamaraga iminsi 40 mu bwigunge, yisunze Imana mu isengesho no mu kwiyiriza ubusa. Chidinma, wamenyekanye ubwo yegukanaga irushanwa rya Project Fame, yavuze ko yifungiranye igihe kirekire, […]
Muri Afrika Biracyagoranye ku buryo ari kimwe mu bizaganirwaho mu nama y’Abasenyeri bo muri Afurika izabera i Kigali
Ikibazo cy’ubuharike mu bakirisitu ni imwe mu ngingo zizaganirwaho mu nama izahuriza hamwe Abasenyeri 250, Abapadiri n’Aba-Cardinal bo muri Kiliziya Gatolika hirya no hino ku Mugabane wa Afurika. Iyi nama y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 30 Nyakanga, kugeza ku wa 4 Kanama 2025. Izaba ifite […]
Harimo n’Abasifuzi Mpuzamahanga: Bane barimo Ngaboyisonga batsinzwe ikizamini cya mbere cya FIFA
Abasifuzi bane barimo Ngaboyisonga Patrick usifura hagati na Karangwa Justin usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, batsinzwe ikizamini cya mbere cyo kureba urwego rwabo mbere yo kwemererwa gusifura amarushanwa. Buri mwaka, mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, abasifuzi bakora ikizamini cyo kureba urwego rwabo mu bijyanye n’imbaraga zo kuyobora umukino. Mu Rwanda, iki kizamini cyakozwe […]
Bryan Mbeumo yageze i Manchester, Ekitike muri Liverpool: Agezweho i Burayi
Umunya-Cameroun, Bryan Mbeumo wakiniraga Brentford yageze i Manchester aho agomba kwerekeza muri Manchester United, mu gihe Hugo Ekitike yamaze kumvikana na Liverpool. Uyu rutahizamu ari mu beza muri Premier League mu mwaka ushize, kuko yatsindiye Brentford ibitego 20. Yamaze kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United i Carrington aho akorera ibisigaye ngo atangazwe nk’umukinnyi mushya […]
Ubushakashatsi: Abagabo benshi Bihagararaho kandi bashegeshwe
Nubwo benshi batekereza ko abagabo batita cyane ku rukundo nk’uko abagore babigenza, ubushakashatsi bwerekanye ko ari bo baba bafite intimba nyinshi kandi bagashegeshwa no gutandukana n’abo bakundanaga. Abahanga mu by’imitekerereze bo muri kaminuza zo mu Bwongereza no mu Busuwisi bakoze ubushakashatsi bwagutse ari nabwo bwa mbere bukozwe ku ngaruka zo gutandukana n’uwo mwakundanaga, dore ko […]
Ubukungu: Intera hagati y’abakire n’abakene muri Afurika ikomeje kwiyongera ku rwego ruteye impungenge
Raporo nshya y’umuryango mpuzamahanga Oxfam yagaragaje ko abaherwe bane ba mbere muri Afurika bafite umutungo ubarirwa muri miliyari 57.4 z’amadolari ya Amerika, ungana n’umutungo rusange w’abaturage barenga miliyoni 750, cyangwa kimwe cya kabiri cy’abatuye umugabane wa Afurika. Iyo raporo yiswe “Icyuho cy’ubukungu muri Afurika n’izamuka ry’ibihe by’ubutunzi budasanzwe” ivuga ko icyuho kiri hagati y’abakire n’abakene muri Afurika […]