Ubutumwa bwa Bikira Mariya I Kibeho bwongeye kugarukwaho ubwo hizihizwaga Yubile y’’imyaka 25 amabonekerwa yemejwe na Kiliziya
Abakristu n’abayobozi ba Kiliziya bateraniye i Kibeho bashimira Imana imyaka 25 ishize Kiliziya Gatolika yemeye ku mugaragaro amabonekerwa ya Bikira Mariya, banongera kwibutswa ubutumwa bwo kwihana, gusenga no gukundana. Ku wa 29 Kamena 2026, Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho yakiriye imbaga y’abakristu n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika bari bitabiriye Igitambo cya Misa cyabimburiye ibirori byo […]
Umugabo wanjye niwe nshuti magara mbitsa amabanga yanjye yose_ Ev. Eliane Niyonagira
Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ev. Eliane Niyonagira, yavuze ko urugendo rw’urushako rwamwigishije amasomo menshi, kugeza aho asigaye afata umugabo we nk’inshuti ye ya mbere ndetse n’umuntu afata nk’igice cy’ubuzima bwe. Ibi yabitangaje mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube kuri shene ya ISIMBI, Eliane yasobanuye ko igihe yashyingirwaga nta cyizere […]
Papa wamaze iminsi mike ku ntebe ya Kiliziya Gatorika kugera n’ubu aracyibukwa kubera kwicisha bugufi byamurangaga
Pope John Paul I yabaye Papa igihe gito kurusha benshi mu mateka ya Kiliziya Gatolika, ariko ubworoherane bwe n’icyizere yahaye abakirisitu byatumye izina rye rikomeza kwibukwa kugeza n’ubu. Mu mateka ya Kiliziya Gatolika amaze imyaka isaga 2,000, habayemo Abapapa benshi bayoboye abakirisitu mu bihe bitandukanye. Muri abo, hari umwe wagize igihe gito cyane ku ntebe […]
Inama y’Abepesikopi Gatolika muri RDC yongeye kutishimira umugambi wo guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu
Mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’ubukungu, CENCO yasabye ibiganiro bihuza Abanyekongo bose aho gutangiza gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga. Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yongeye gutangaza ko idashyigikiye umugambi uwo ari wo wose wo guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga ry’Igihugu, isaba ko hashyirwa imbere ibiganiro bihuza impande zose […]
Sheila Cherop yatunguwe no kubona ubutumire bw’uwari umukunzi we agiye gukora ubukwe n’inshuti ye magara nyuma y’imyaka umunani bakundana
Umugore ukomoka muri Kenya, Sheila Cherop, yatangaje inkuru ibabaje y’urukundo rwe rwari rumaze imyaka umunani, ariko rukaza kurangira mu buryo atari yiteze nyuma y’uko umusore yakundanaga na we amusize agashyingiranwa n’inshuti ye magara. Mu kiganiro yagiranye na Edmac Media Studios, Sheila yavuze ko ubuzima bwe bwo mu bwana bwari bwararanzwe n’agahinda, kutitabwaho no kubura urukundo […]
Umugore yafashe umugabo we amuca inyuma ku mukozi bakorana ahitamo kumubabarira
Umugore wo muri Nairobi yavuze uburyo yavumbuye ubuhemu bw’umugabo we binyuze muri WhatsApp bwo kumuca inyuma, agahitamo kumubabarira kubera urukundo rw’abana babo n’icyizere cyo kongera kubaka urugo. Uyu mugore ukoresha amazina ya Akinyi Atieno, yavuze ko yamenye ayo makuru binyuze mu butumwa bwa WhatsApp yabonye kuri telefone y’umugabo we, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye ku mutima […]
Senga B na Ben&Chance bahurije imbaraga mu ndirimbo Amateka Mashya itanga ibyiringiro ishya
Umuramyi w’Umunyarwandakazi uba muri Canada, Senga B yifashishije abahanzi bakunzwe cyane Ben&Chance mu ndirimbo nshya yasohoye Amateka Mashya. Muri iyi ndirimbo, aba baramyi batambukije ubutumwa bugaragaza akamaro ko kuba muri Kristo, kurinda amazerano y’Imana ryo kurinda no kwakira ihumure ritangwa n’Imana binyuze mu buhanuzi. Bateruye bagira bati: “Nzakubakisha amabuye y’igiciro cyinshi, nta ntwaro bacuriye kukurwanya […]
“Ni Icyemezo cyari kigoye”_Vestine na Dorcas batandukanye na MIE nyuma y’imyaka Iianu y’ubufatanye.
Mu itangazo ryabo, Vestine na Dorcas bashimiye MIE wabafashije gukura mu muziki, bavuga ko nubwo gutandukana na we bitaboroheye, bifuza kubaka ejo hazaza habo nk’abahanzi bigenga. Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigizwe na Vestine Ishimwe na Kamikazi Dorcas ryatangaje ku mugaragaro ko rihagaritse imikoranire ryari rifitanye na M. Irene Entertainment (MIE), sosiyete […]
Uburozi bwiza ni ugusengera urugo rwawe Imana ikabashyigikira_Kecapu yasabye abagore kwiringira Imana aho kwishingikiriza ku miti gakondo
Umukinnyi wamamaye muri filime nyarwanda, Kecapu yamaganye umuco wo kwifashisha imiti ya gakondo mu kwigarurira urukundo, asaba abagore gusabira ingo zabo aho kwiringira amarozi. Mu gihe hari bamwe mu bagore n’abakobwa bakomeje gushaka uburyo bwo gukomeza kwigarurira imitima y’abo bakundana cyangwa abo bashakanye mu nzira zitari nziza, umukinnyi wa filime Mukayizere Jalia Nelly uzwi nka […]
Ambassadors of Christ Choir reflects on the celebrate of three decades of God’s faithfulness through new song
The renowned gospel choir reflects on three decades of faith, transformation, and divine guidance in a powerful musical testimony centered on God’s grace. As Ambassadors of Christ Choir celebrates 30 years of ministry, the renowned gospel music group has unveiled a powerful new song, Wonderful Grace of Jesus, a testimony-filled composition that reflects on its […]