Umukinnyi ukiri muto Dowman Max ugaragarwaho impano idasanzwe bituma agereranywa na Messi na Bellingham dore uko ari gufashwa n’ikipe ye ya Arsenal
Max Dowman, umukinnyi ukina ku ruhande (winger) mu ikipe ya Arsenal, amaze kwandika amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza, kuko ku wa Gatandatu yakinnye umukino wa Premier League afite imyaka 15 n’iminsi 234 gusa, ubwo Arsenal yakinaga na Leeds United mu mukino wa shampiyona. Gukina uyu mukino, byamuhaye kuba umukinnyi wa kabiri muto cyane wakiniye Arsenal ndetse no […]
Ibigwi utamenye by’icyamamare Smockie Norful ufite Grammy ebyiri akaba aherutse kugirira ibihe byiza mu Rwanda
Umuramyi w’icyamamare mu muziki wa Gospel ku isi, Smokie Norful [Willie Ray Norful Jr.], ufite Grammy Awards ebyiri, yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ndetse ahura na bamwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Smokie Norful ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi cyane ku ndirimbo “I Need You Now” na “No […]
Ese waba wari uzi ibisabwa ku muryango ushaka gutwitirwa by’umwihariko mu gihugu cy’u Rwanda?
Ingingo yo gutwitira undi iri mu nzira zo kwemerwa mu mategeko y’u Rwanda, yakiranywe yombi n’Abaturarwanda b’ingeri zose. Bavuga ko bizafasha ababuze urubyaro mu buryo busanzwe bakabasha gusiga imbuto ku Isi. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2020 kugera mu 2024, hagaragaye abantu 5925 bakeneye kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko bidashoboka ko babyara mu […]
Itorero ry’u Rwanda ry’Angilikani ryashimiwe uruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu mu birori byo kwiziziha Yubile y’imyaka 100
Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryakoze ibirori bikomeye kandi by’imbonekarimwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda, rishimirwa na Leta y’u Rwanda ku ruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu. Perezida wa Sena, François Xavier Kalinda, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori by’akataraboneka, yashimye uruhare rw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda [EAR] mu iterambere ry’igihugu, asaba ko ubufatanye […]
Indirimbo icuranganye ubuhanga yitwa “ Aritamurura” yongeye gusubirwamo n’Abakorerayesu Choir bagaragaza impamvu yatumye bongera kuyisubiramo
Indirimbo “Aritamurura” ya Korali Abakorerayesu ya ADEPR Rukurazo yakunzwe cyane mu myaka yashize ndetse ikaba inibitseho igihembo cy’indirimbo nziza y’amashusho yahawe na Isange Corporation, yasubiwemo mu buryo bugezweho, ibintu byakoze ku mitima ya benshi. Umuramyi Dominic Ashimwe wamamaye mu ndirimbo zirimo “Ashimwe”, “Nemerewe Kwinjira”, “Ntihinduka” n’izindi, ni umwe mu banuriwe cyane n’iyi ndirimbo. Yanditse ati: […]
Umuramyikazi Lydie Nishimwe hamwe na Jonathan Niyo bakoranye indirimbo bise “ yatugize intwari”
Lydia Nishimwe na Jonathan Niyo baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Yatugize Intwari’, yibutsa abantu iby’urukundo rw’Imana, gucungurwa kwabo, n’uko igenda ibanyuza mu bikomeye bakabisohokamo gitwari. Umuyobozi wa label ya UJC GOSPEL ibarizwamo aba baramyi, Patrick Hertier yavuze ko iyi ndirimbo yasohotse mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa […]
Ese waba waramenye amakuru ajyanye na Robot Abashinwa bakoze ishobora gutwita no kubyara? Ese yaba igiye gusimbura abagore?
Mu gihe isi ikomeje gutera intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga, Abashinwa batangaje inkuru itunguranye ivuga ko mu mwaka wa 2026 bazamurika ku mugaragaro robot ifite ubushobozi bwo gusama no kubyara. Ni ikoranabuhanga ryashyizwe hanze na Kaiwa Technology mu imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ibyogajuru n’ama-robot (World Robot Conference) ryo mu 2025, rikaba ryitezweho guhindura byinshi mu buvuzi bw’uburumbuke no […]
Ese wari uziko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bazabaho ahazaza hari ibice bine by’ingenzi batazaba bafite harimo n’umusatsi?
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu bo mu bihe bizaza bashobora kuzabaho nta musatsi bafite kandi bagatakaza ibindi bice bine by’umubiri kubera uburyo ikiremwamuntu kibayeho muri iki gihe. Abashakashatsi baravuga ko uko isi igenda ihinduka, imibereho y’abatuye isi ishobora gutuma abantu bo mu bihe bizaza babaho nta musatsi ndetse bagatakaza ibindi bice bine by’umubiri. Impamvu nyamukuru […]
Inyungu ziri mu gutanga no gushima Imana mu giterane “Thanks Giving” hamwe na RPCC Bugesera
Amatsinda akomeye mu gihugu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Injili Bora na Elshadai, bafashije abakristo ba Revival Palace Community Church Bugesera [RPCC Bugesera] komatana n’Imana mu giterane cyiswe “Thanks Giving Conference 2025” cyatangarijwemo inyungu ziri mu gutanga no gushima Imana. Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Kanama 2025, Revival Palace […]
Patrick Maz uvukana na Aime Frank yagize icyo avuga ku ndirimbo nshya yitwa “ Niringiye”
Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ari n’umuvandimwe wa Aime Frank, Patrick Maz yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Niringiye.’ Ni indirimbo uyu muramyi avuga ko yashibutse mu ijambo ry’Imana Pastor Willy Nkurunziza yari ari kwigisha. Ati: “Iyi ndirimbo yaje Pasiteri wanjye witwa Willy Nkurunziza ari kubwiriza ku ijambo rivuga ngo impanda […]