Category: ABAHANZI
“Umugenga” Indirimbo nshya Ya Uwase Yvonne Yibutsa Abantu Ko Imana Ari Yo Mutegetsi W’isi
Uwase Yvonne yasohoye indirimbo “Umugenga” ku wa 31 Ukwakira 2025, yuzuza ubutumwa bwo kuramya no gushimira Imana nk’Umutegetsi ukomeye uganje byose na hose. Umuramyi Uwase Yvonne yongeye kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “Umugenga”, yashyizwe hanze ku wa 31 Ukwakira 2025 ku muyoboro we wa YouTube. […]
Imyigaragambyo muri Tanzaniya yakomye mu nkokora shampiyona
Imyigaragambyo imaze iminsi ine muri Tanzania irakataje, nyuma y’uko abaturage benshi bagaragaje kutishimira uburyo amatora y’umukuru w’igihugu yateguwe n’uko yagenze. Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ikomeje gufata indi ntera ndetse n’inzego nyinshi z’ubuzima bw’igihugu zatangiye guhagarara, Ibyahagaze harimo n’imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere. Abigaragambya bavuga ko batishimiye ko Komisiyo y’Amatora yatangaje […]
Josh Ishimwe yakiriye Mimi Mutanu ashima Imana abinyujije mu njyana gakondo
Umunyamakuru akaba n’umuramyikazi w’umunyempano, Dushimimana Ernestine uzwi nka Mimi Mutanu, yasohoye indirimbo nshya yise “Uri Mwiza Yesu”, yuje ishimwe no guha icyubahiro Imana yamukijije urupfu. Iyi ndirimbo ye nshya “Uri Mwiza Yesu” yatekerejwe mu buryo bwimbitse, ikaba ikozwe mu njyana nyarwanda gakondo. Ifite umwimerere n’umwuka w’amasengesho, ikaba ishimangira ko ubuzima ari impano ikomeye y’Imana kandi […]
Ikipe ya APR FC yababariye Mamadou Sy na Dauda Yussif
Nyuma y’igihe kigera ku kwezi abakinnyi babiri ba APR FC bahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo kubababarira nyuma yo gusaba imbabazi no kwemera amakosa yabo. Abo bakinnyi ni Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda, bombi bari barafatiwe ibihano tariki ya 10 Ukwakira 2025. Aba bakinnyi bahagaritswe nyuma y’uko basohotse mu […]
Imbarutso y’indirimbo yitwa “ku meza y’Umwami” na Uwimana Aimé
Aimé Uwimana ufatwa nka sekuru w’abaramyi bo mu Rwanda, yakoze mu ngazo azirikana ubuntu n’urukundo by’Umukiza. Ni mu ndirimbo yengetse yise “Ku Meza y’Umwami” yaryoheye benshi, bituma bamwe abakumbura gutaramana nawe mu gitaramo cye bwite. Ni indirimbo yanuriye benshi ndetse izamura cyane amarangamutima yabo nk’uko bigaragara kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo “Ku Meza y’Umwami” aho […]
Blessing Key Choir yashyize hanze indirimbo yise “Mbega Urukundo”yibutsa abantu urukundo n’igitambo cya Yesu ku musaraba
Blessing Key Choir, itsinda rizwi mu ndirimbo zihimbaza Imana zifite ubutumwa bwimbitse, ryashyize hanze indirimbo nshya yise “Mbeg’urukundo”, ikoranye ubuhanga n’umutima w’umurava mu gushimira Imana ku bw’urukundo rwayo rutagereranywa rwerekanwe ku musaraba. Iyi ndirimbo nshya ifite amagambo akora ku mitima, yibutsa uko Yesu Kristo yemeye kuza ku isi nk’umushyitsi, akababarizwa ku musaraba ku bw’abantu b’abanyabyaha, […]
Healing Worship Team yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nzamushima” ishimwe ryuzuye urukundo n’ubuntu by’Imana
Healing Worship Team, imwe mu matsinda akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yongeye gushimisha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, isohora indirimbo nshya yise “Nzamushima.” Iyi ndirimbo nshya yuje amagambo y’ishimwe n’ugushima Imana ku bw’ibyo ikorera abantu bayo umunsi ku wundi. Mu butumwa burangwa n’ukwizera bukubiye muri iyi ndirimbo, Healing Worship Team yibutsa […]
Paul Scholes yahagaritse akazi ko gusesengura
Uwahoze akinira Manchester United, Paul Scholes, yahagaritse gukora akazi ko gusesengura imikino no gutanga ibitekerezo kuri televiziyo kugira ngo abashe guhuza gahunda ze n’ubuzima bw’umuhungu we Aiden, ufite ubumuga bwo mu bwonko butera umuntu kwigunga. Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, kuri ubu ufite imyaka 50, yavuze ko nyuma yo kuva mu kibuga mu […]
Sharon Gatete ameze nk’impano y’Imana yo kwatsa umuhamagaro wa Chryso Ndasingwa
Umuramyi Chryso Ndasingwa yatangaje ko azaririmbana n’umugore we Sharon Gatete bwa mbere mu gitaramo kizabera hanze y’igihugu. Umuramyi w’umunyempano Chryso Ndasingwa, uzwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yatangaje ko we n’umugore we Sharon Gatete bazaririmbana bwa mbere mu gitaramo gikomeye kizabera hanze y’igihugu, i Bruxelles mu Bubiligi, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2025. […]
Ikipe yo muri Sudan yashakaga gukina Rwanda Premier League yabisubitse
Ikipe ya Al Ahli Madani yo muri Sudani yatangaje ko itazakina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka w’imikino nkuko byari byitezwe, ahubwo igahitamo gutegura umwiherero w’iminsi 40 hanze y’igihugu mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ifite imbaraga n’intego z’igihe kirekire. Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo, Sadd Al-Atyam, ubuyobozi bwa Al Ahli bwafashe iki cyemezo nyuma y’inama idasanzwe […]
